00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbere ya White House hashyizwe ikibumbano cya Christophe Columb

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 March 2026 saa 10:20
Yasuwe :

Imbere y’Ibiro bya Perezida wa Amerika, hashyizwe ikibumbano cy’umushakashatsi mu by’ubutaka n’amazi w’Umutaliyani, Christophe Columb, gifite uburebure bwa metero 10.

Iki kibumbano gishya kigizwe n’ibice by’ikindi abigaragambyaga bajugunye ku cyambu cya Baltimore mu gihe cy’imyigaragambyo isaba ubutabera mu by’amoko mu mwaka wa 2020.

Guverinoma ya Trump yakoranye n’umuryango w’Abanyamerika bakomoka mu Butaliyani kugira ngo bageze iki kibumbano i Washington mu rwego rwo kwizihiza umuco w’Abanyamerika bakomoka mu Butaliyani n’isabukuru y’imyaka 250 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muryango uvuga ko Columb ari ishema ku Banyamerika barenga miliyoni 18 bafite inkomoko mu Butaliyani, ndetse na Perezida Trump agashimira urugendo rwe rwo mu 1492.

Ibi ariko ku rundi ruhande hari abatabivugaho rumwe, dore ko mu 2020 byinshi mu bibumbano bya Columb byagiye byangizwa, kubera gufata nabi abantu batuye bwa mbere mu bihugu byo muri Amerika n’uruhare rwe mu gutangiza ubukoloni bw’Abanyaburayi ku mugabane wa Amerika.

Iki kibumbano muri White House gikingirijwe n’uruzitiro ku buryo abaturage inyuma yarwo batabasha kukibona neza.

Iki gikorwa ni kimwe mu bbinini guverinoma ya Trump irimo gukora hagamijwe gusubizaho ibimenyetso by’amateka bitavugwaho rumwe byangijwe mu gihe cy’imyigaragambyo.

Ikibumbano cya Christophe Colomb cyashyizwe imbere ya White House

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages