00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbuga nkoranyambaga zishobora kugira ingaruka ku buzima n’imibereho y’urubyiruko

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 17 March 2022 saa 06:51
Yasuwe :

Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bintu biyobora ubuzima bwa benshi mu bazikoresha uyu munsi. Ahanini usanga urubyiruko ari bo bihebeye ubu buryo bubaha ibyishimo.

Urubyiruko uyu munsi rwavukiye mu Isi yateye imbere, mu ikoranabuhanga, ni yo mpamvu ari rwo rwiganza mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bibaza icyababaho baramutse babaye mu buzima butagira Whatsapp, Facebook, Twitter n’izindi zitandukanye.

Ubushakashatsi bwinshi bwagiye bukorwa cyane mu bihugu byateye imbere, bugaragaza ko gukoresha zimwe mu mbuga nkoranyambaga ari byo bitwara umwanya munini w’urubyiruko ku munsi nyuma y’umwanya bamara baryamye.

Imbuga nkoranyambaga zishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi k’uzikoresha bitewe n’uko azikoresha ndetse n’umwanya aziharira, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’ikigo ‘Neville Wadia Institute of Management studies’ (NWIMSR) cyo mu mujyi wa Pune mu Buhinde.

Nubwo ingaruka ahanini zigaragara ari mbi, hari n’inziza zishobora kugirira umuntu akamaro cyangwa zikagira ibyo zihindura ku buzima bwe.

Harimo nko kumenya amakuru y’Isi muri rusange bitewe n’umwanya umuntu amara kuri izo mbuga ndetse n’icyo ashatseho ubumenyi cyangwa inyunganizi akakibona.

Harimo kandi guhaza ibyifuzo by’umuntu cyane mu rubyiruko, nko ku bantu bakunda kureba za filime cyangwa indirimbo ndetse n’abakunda gukina imikino imwe n’imwe ikinirwa kuri murandasi, tutibagiwe ko hari n’abazibyaza amafaranga.

Zimze mu ngaruka mbi ziterwa no gutwarwa n’imbuga nkoranyambaga zirimo izi zikurikira:

Agahinda gakabije no guhangayika

Byagaragaye ko gukoresha kenshi imbuga nkoranyambaga biganisha ku kwiheba no guhangayika.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko rukunda gukoresha cyane Facebook, Twitter, Whatsapp n’izindi mbuga nk’izo. Ahanaini abazikoresha ntiberekana abo bari bo ahubwo biyerekana ukundi binyuze mu mafoto cyangwa ubundi buzima bo ubwabo bifuza kubamo.

Urugero hari ukuntu amafoto akorerwa ivugurura ibizwi nka ‘editing’, umuntu akaba yakwishyira mu nzu nziza ihenze, ahantu hasa neza bitewe n’ibyo yifuza kandi mu by’ukuri atari ko kuri guhari nyuma byaza kumenyekana cyangwa se yakwibuka ko koko ari ibihimbano bigatuma agira agahinda no kwiheba.

Kwigunga

Uko umuntu arushaho kumenyera gukoresha cyane mudasobwa ye cyangwa telefoni, agera aho ntagire ibyiyumviro byo kuba hamwe n’abandi bantu, akumva ubuzima bwe ari telefoni ku buryo yaba ari kumwe n’abantu ukabona bitamushimishije, yabangamiwe.

Kwifuza

Abantu batandukanye bahitamo kunyuza ubuzima babamo buri munsi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’impamvu zitandukanye zituma babikora.

Bamwe mu babakurikira babayeho mu buzima butandukanye n’ubwo babona bakabwifuza. Rimwe na rimwe usanga ari bo bishoye mu bikorwa bibi kugira ngo nabo bagere ku byo babona cyangwa babe mu buzima bwisanisha n’ubwo babona ku mbuga nkoranyambaga ndetse bishobora kubyara ishyari.

Kwiyanga

Zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma bamwe bakoresha izi mbuga ni ukugira ngo bamenyekane ndetse bamamare binyuze mu bikorwa byabo bagaragariza kuri izo mbuga.

Kubaho mu buzima bwo gushaka icyo wereka abagukurikira buri kanya hanyuma ntubone ibisubizo byiza bijyane no kwifuza kwawe, nko kwiyongera kw’abagukurikira, kugaragarizwa ko ukunzwe cyangwa ibyo werekana bikunzwe, bishobora gutuma wumva ko ntacyo umaze, ukiyanga wumva ko udakunzwe kubera ubushake bwo kwamamara no gushaka kumenyekana.

Imbuga nkoranyambaga bitewe n’uko umuntu azikoresha, ingaruka zimugarukira ziba zitandukanye.

Uburyo bwiza ni ukumenya igihe ndetse n’umwanya ubiharira mu kigero cyiza, ukirinda kuba wahindurwa na byo mu buryo bubi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages