00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbwa yabujije Umunyakenya kwegukana umwanya wa mbere mu isiganwa ryo kwiruka

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 September 2023 saa 01:27
Yasuwe :

Umunyakenya witabiriye amarushanwa yo gusiganwa ku maguru azwi nka Maratón de Buenos Aires Ñandú’ muri Argentine, yibasiwe n’imbwa yamuriye ikanamukerereza bigatuma bagenzi be bamucaho.

Amarushanwa yo muri uyu mwaka yabaye ku wa 24 Nzeri yitabirwa n’abarenga 5000 baturutse mu bihugu 34.

Uwitwa Robert Kimutai Ngeno wari unitezweho guhiga abandi yahuye n’isanganya mu buryo butunguranye kuko ari hafi yo gusoza yibasiwe n’imbwa.

Abatangabuhamya bavuze ko Ngeno ubwo yari ageze mu bilometero 30 mbere yo kugera ahagombaga gusorezwa amarushanwa ari bo yahuye n’iyo mbwa yamurumye ukuguru kw’ibumoso ikamugusha hasi.

ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko Ngeno yabyutse vuba vuba akomeza isiganwa ariko yari yamaze gutakaza igihe n’imbaraga ndetse ukuguru kwe kwavaga amaraso menshi.

Abo bari bahanganye babyungukiyemo bituma bamucaho, umwe umwe aba uwa gatatu atyo, ahita ajyanwa ku bitaro kugira ngo avurwe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ushinzwe kumukurikira, yavuze ko yababajwe n’ibyamubayeho kuko yagombaga kuba uwa mbere iyo atibasirwa n’iyo mbwa ariko ko yizeye ko azakira vuba agasubira mu marushanwa.

Abateguye irushanwa rya ‘Maratón de Buenos Aires Ñandú’ na bo bababajwe n’ibyabaye kuri Ngeno ndetse ko bagiye gufata ingamba z’umutekano mu rwego rwo gukumira isanganya nk’iri mu bihe biri imbere.

Isiganwa ku maguru rya Maratón de Buenos Aires Ñandú ni rimwe mu afite amateka akomeye muri Amerika y’Amajyepfo. Ryatangiye kuba mu 1984 rikaba rihuza ibihangange mu gusiganwa ku maguru bavuye imihanda yose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages