Donald Trump niwe mukuru w’igihugu wa mbere wa Amerika mu myaka ijana ishize utarigeze atunga imbwa muri White House, mu gihe byari bimaze kuba nk’umuco mu bakuru b’ibihugu ba Amerika.
Champ y’imyaka 12 na Major y’imyaka ibiri zifite inkomoko mu Budage zagaragaye mu mafoto ku cyumweru ziri mu gisambu cy’inzu y’Umukuru w’Igihugu, andi mafoto yacaracaye n’ay’umugore wa Biden ari kuyikinisha.
Izi mbwa zabonye abafana benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho konti ya Twitter iri mu izina ryazo ifite abayikurikira bageze mu bihumbi 10.
Urwandiko rwavuye mu biro by’Umukuru w’Igihugu rwagiraga ruti “Champ iri kuryoherwa n’uburyamo bwayo bushya iruhande rw’igicaniro, ndetse na Major yaryohewe no kwiruka izenguruka mu biti.”
Biden yatunze Champ ikiri ikibwana nyuma gato yo gutorerwa kuba Visi-Perezida wa Amerika mu 2008. Mu gihe Major y’imyaka ibiri yarezwe n’umuryango wa Biden ivuye muri Delaware Humane Association mu 2018.
Obama nawe yatunze imbwa ebyiri ubwo yari Perezida wa Amerika, iyitwa Bo na Sunny zifite inkomoko muri Portugal.
Iyitwa Bo yageze muri uyu muryango nk’impano ya senateri Ted Kennedy yageneye abakobwa ba Obama mu 2009, naho Sunny ijya mu muryango wa Obama muri Kanama 2013 amaze umwaka atsindiye kuyobora Amerika muri manda ya kabiri.
Bill Clinton nawe yari atunze imbwa yitwa Buddy n’ipusi yitwa Socks ubwo yari Perezida wa Amerika, bivugwa ko zakundaga gushondana cyane.
Mu 2000, Clinton yabwiye abanyamakuru ko Buddy yajyaga imuraza ubwo umugore we yabaga adahari.
George W Bush nawe ubwo yari perezida yari atunze imbwa ebyiri, Miss Beazley na Barney zari zifite inkomoko mu Bwongereza.
Bush yitaga Miss Beazley isoko y’ibyishimo.
Hari n’abandi ba Perezida ba Amerika benshi bagiye batunga imbwa harimo iyitwa Fala yari iya Franklin D Roosevelt wayoboye Amerika kuva mu 1933 kugeza 1945, wigeze gukoreshereza imbwa ye umutsima (gâteau) ku munsi wayo w’amavuko.
Ubusanzwe uretse kuba imbwa ari itungo rizwiho kuba inshuti z’indahemuka ku bantu, zikora n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo kurera abana, gutabara abari mu kaga, gucunga umutekano w’ingo n’ahantu hakomeye mu gihugu nko ku bibuga by’indege ndetse no gusaka ibisasu n’ibiyobyabwenge.
Isi kandi igira umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana agaciro k’imbwa mu buzima bw’abantu tariki 26 Kanama buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!