00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbwa zishobora kwiga amagambo mashya ziyakuye mu biganiro by’abantu

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 10 January 2026 saa 07:26
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko hari ubwoko bw’imbwa zifite ubushobozi bwo kwiga amagambo mashya binyuze mu kumva ibiganiro abantu bagirana.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko hari imbwa zifite ubushobozi bwo kumva no gufata amagambo zumvise mu biganiro abantu bagirana ku buryo bashobora kuvuga igikoresho imbwa ikakimenya.

Bugaragaza kandi ko imbwa zifite ubushobozi bwo kwiga amagambo mashya zigishwa n’abazoroye.

Shany Dror, umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Vieenna yo mu Busuwisi n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza yo muri Hongrie, Loránd-Eötvös.

Ubu bushakashatsi bwari bugamije kugaragaza ko imbwa zifite ubwenge bwo kwiga amagambo binyuze mu biganiro abantu bagirana.

Mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, yavuze ko ubwo yakoraga ubu bushakashatsi yabonye ko imbwa zikunda kumva ibiganiro abantu bazitunze bakunze kugirana mu rwego rwo gukomeza kwiga amagambo mashya.

Uyu mushakashatsi yatanze urugero ko iyo nyir’imbwa avuze ko agiye gutumiza ‘Pizza’, imbwa yumva neza icyo avuze ikaba yazana nk’igikinisho cyitwa iryo zina.

Shany yavuze ko kugira ngo basuzume ko izi mbwa zishobora kwiga ijambo rishya zitari zisanzwe zizi yifatanyije n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza yo muri Hongrie, Loránd-Eötvös.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko izo mbwa zishobora kwiga amagambo mashya binyuze mu kumva ibiganiro abantu bagirana .

Gusa uyu mushakashatsi yavuze ko imbwa zose zidashobora kwiga amagambo mashya binyuze mu kumva ibiganiro abantu bagirana kubera ko mu myaka irindwi yabukoze yabonyemo imbwa 45 gusa.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imbwa zishobora kwiga amagambo mashya binyuze mu kumva ibiganiro abantu bagirana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages