00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibavu mu bishobora kuzamura umuvuduko w’amaraso

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 16 August 2026 saa 11:27
Yasuwe :

Imiti ikoreshwa cyane mu gukora imibavu, ibikoresho by’isuku n’iby’ubwiza, pulasitiki n’ibikoresho byo gupfunyikamo bishobora kuba bifitanye isano n’umuvuduko ukabije w’amaraso mu gihe umugore atwite, nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje.

Ubushakashatsi bwakozwe na Harvard TH Chan School of Public Health, bukorerwa ku bagore batwite bari bafite urugero ruri hejuru rwa phthalates mu maraso, ni ibinyabutabire bikorwa n’abantu bikunze kuvangwa na pulasitiki kugira ngo igikoresho bikozwemo byorohere, ni bo bagaragaje umuvuduko w’amaraso uri hejuru kurusha abandi.

Abashakashatsi bo muri Amerika bakurikiranye abagore 338 batwite, bapima urugero rw’iyo miti mu nkari ndetse n’umuvuduko w’amaraso ku byumweru 11, 19 na 26 by’inda. Muri bo, 13% bagize ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso gifitanye isano no gutwita.

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Journal of the Endocrine Society, bwagaragaje ko monoethyl phthalate, ishobora kwinjira mu mubiri iciye mu ruhu cyangwa igahumekwa binyuze mu mwuka n’umukungugu birimo ibisigazwa by’imibavu, ari yo miti yagaragaje cyane isano ihoraho n’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.

Umuvuduko ukabije w’amaraso ubusanzwe uterwa n’ibintu bitandukanye birimo n’umubyibuho ukabije. Icyakora abahanga bavumbuye ko ibi binyabutabire bishobora gutuma ubaho.

Kimberly Parra, uri gushaka impamyabumenyi y’ikirenga muri Harvard TH Chan School of Public Health, yagize ati “Ubushakashatsi bwacu bugaragaza ko kugira urugero ruri hejuru rw’ibinyabutabire nka phthalates mu mubiri bishobora kugira uruhare mu kuzamura umuvuduko w’amaraso mu gihe umugore atwite.”

Yakomeje ati “Kugabanya ikoreshwa ry’ibicuruzwa by’isuku n’ubwiza birimo ibi bikoresho, cyane cyane ibirimo imibavu, bishobora kuba uburyo bwo guhangana n’umuvuduko ukabije w’amaraso ku mugore utwite no guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi utwite.”

Phthalates zifatwa nk’izishobora guteza ibyago ku buzima bw’imyororokere zakumiriwe gukoreshwa mu bihugu bitandukanye nk’u Bwongereza.

Ubushakashatsi bwakozwe mbere bwagiye bugaragaza ko phthalates zishobora kugira uruhare mu kugabanuka kw’intanga ngabo, ibibazo by’imyororokere ndetse n’ingorane zo gusama.

Imibavu mu bishobora kuzamura umuvuduko w’amaraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages