Ubwo Umunyamakuru wa IGIHE yageraga muri ISAR Songa mu Murenge wa Kinazi ahasanzwe hakorerwa ubworozi bw’amatungo by’umwihariko inka z’icyororo, yahabonye Ingamiya agira amatsiko yo kumenya uko zahageze n’imibereho yazo.
Dr Uwumukiza Dianne uhagarariye Sitasiyo ya RAB ishami rya Songa, yavuze ko zahageze mu 1996 zivuye mu gihugu cya Libya cyazihaye u Rwanda zitangira kuhaba zityo. Zageze mu Rwanda zikiri nto ariko kuri ubu zamaze gukura kandi zimwe zarabyaye.
Yasobanuye ko ingamiya ari amatungo atungwa no kurisha ubwatsi agakunda no kunywa amazi.
Ati “Uko zibayeho, ubusanzwe zirarisha cyane cyane zikunze kurya amababi y’ibiti hejuru kubera ko ari ndende ariko zirya n’amatovu. Zikunze no kunywa amazi.”
Yakomeje avuga ko inshuro imwe ingamiya ishobora kunywa amazi menshi ikayabika mu gice cy’umugongo wayo gitumbye ku buryo ishobora kuyamaranamo ukwezi ayitunze.
Ati “Zinywa n’amazi kandi iyo ziyanyoye ziyamarana igihe, zishobora no kumara ukwezi zibitse amazi muri uriya mugongo wazo, zibikira amazi zo ubwazo azitunga.”
Dr Uwumukiza avuga ko ingamiya ari amatungo yororoka kandi iyo imbyeyi yimye ibyara hashize umwaka wose.
Yavuze ko kuri ubu muri Isar Songa bazifte ari ingamiya umunani zigizwe n’inyagazi enye, impfizi imwe nkuru n’udupfizi duto dutatu. Indi mpfizi nkuru yagize impanuka irapfa mu minsi yashize.
Asobanura ko kugeza ubu ziba aho gusa kuko batazibyaza umusaruro ngo bazitoze guheka abantu cyangwa kugira ikindi zikora nko kwikorera imizigo. Zifite abashumba bazitaho bakaziragira, bakazicyura zikarara mu biraro byazo.
Ati “Turazoza nk’uko buri cyumweru twoza amatungo tuyarinda indwara z’uburondwe, nazo ziroga kabiri mu cyumweru. Nazo ni amatungo dutera imiti yica uburondwe n’utundi dukoko twose.”
Dr Uwumukiza avuga ko ubusanzwe ingamiya zigira amata avura indwara zitandukanye. Gusa ngo izo boroye muri RAB ntabwo bajya bazikama.
Ati “Ingamiye uko tubisoma batubwira ko amata yayo ari meza cyane, ikamwa amata afashe ku buryo kuyanywa babanza bakayafungura. Ubundi bavuga ko litiro imwe y’amata yayo avangwa na litiro eshanu z’amazi kugira ngo anyobwe.”
Yavuze ko byagaragaye ko muri Isar Songa ari ahantu heza haba ingamiya n’ubwo ubusanzwe zikunze kwibera mu bihugu bifite ubutayu nka Misiri na Libya.
Ati “Hano zimaze kuhamenyera kuko zahageze mbere turazakira zimenyera ubuzima bwa hano. Hano urabona ko hadakonje cyane cyangwa ngo hashyuhe cyane, hari mu rugero.”
Abajijwe niba bajya baganira n’izindi nzego za Leta ku kuba babyaza umusaruro izo Ngamiye, yavuze ko batarabivuganaho ariko wenda igitekerezo kizaza kuko zikomeje kororoka neza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!