Gukora imibonano mpuzabitsina bituma umuntu atakaza ibivumbikisho (Calories/kalori) zihagije ngo umubiri umererwe neza, akaba ari nayo mpamvu umuntu umaze gukora imibonano mpuzabitsina aba agomba kuruhuka
Urubuga rwa Topsante dukesha rutangaza ko umuntu ukoze imibonano mpuzabitsina bihagije atakaza ingufu zingana na Kalori Magana atatu 300 calories. Bityo rero ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bugaragaza ko imyitozo ngororangingo kimwe n’imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma uruhu ruba rwiza cyane ku gitsina gore.
Dr Sylvain Mimoun avuga kohari imisemburo izamuka nyuma y’imibonano mpuzabitsina iba itarazamutse mbere yitwa « œstrogènes” n’iyitwa “Ocytocines”. Iyi misemburo ituma uruhu rusa neza, rukanoroha, rugacya, ku buryo rudapfa gusaza.
Mimoun yemeza uko gukora imibonano mpuzabitsina byiyongera ni nako ubwiza bw’umugore cyangwa umukobwa bwiyongera.
Avuga ko imibonano mpuzabitsina ifasha gusa mu gutuma umuntu agira uruhu rusa neza ko ahubwo ituma umuntu anasinzira neza kandi akanagabanya umunaniro.
Ariko kandi gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ku batarashakanye bishobora kubagiraho ingaruka zitandukanye, kimwe no gucana inyuma ku bashakanye . Zimwe muri izo ngaruka ni ukwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ubwandu buterwa na Virusi itera SIDA.



















TANGA IGITEKEREZO