Nk’abayapani bazwiho kuramba cyane, ushobora kuhagera ukahasanga abakambwe n’abakecuru benshi bari hejuru y’imyaka 100 ugereranyije n’ahandi ku isi, kuko usanga bita cyane ku mirire yabo ndetse bakanagira umugenzo uzwi nka “Ikigai” ubafasha kwita ku byishimo byabo ku buryo icyizere cy’ubuzima ku bagore muri icyo gihugu ari imyaka 88 naho ku bagabo ikaba 81.
Si Abayapani gusa bakwiye kuramba, ahubwo hari ibintu umunani nawe ushobora gukurikiza bikagufasha gucuma imyaka yawe y’uburame nk’uko tubikesha US News.
Ubushakashatsi bushya bwakozwe na American Society for Nutrition, bugakorerwa ku Banyamerika bageze mu zabukuru barenga ibihumbi 700, bwahishuye imigirire yagiye iranga aba bantu mu gihe cyabo cy’imyaka mito ku buryo iyo migirire yababashishije kuramba igihe kirekire ugereranyije n’abandi batayikurikije.
Muri rusange, imigirire yagaragajwe nk’iyafasha abantu kongera imyaka yabo yo kubaho, ni ugukora imyitozo ngororangingo, kwirinda kunywa itabi, kwirinda kunywa inzoga ugamije gusinda mu buryo buhoraho, kurya indyo yuzuye, kwirinda umuhangayiko n’ibituma udatuza mu mutwe, gusinzira neza kandi umwanya uhagije ndetse no kwita ku mibanire myiza n’abandi.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bagiye bakurikiza iyo migirire yose mu gihe bari bakiri mu myaka 40, baba bafite amahirwe yo kurama igihe cy’indi myaka 24 kurusha abandi batigeze bakurikiza iriya migirire yose yavuzwe haruguru.
Ku ruhande rw’abagore ho, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abakurikije iriya migirire yose, baba bafite amahirwe yo kurama indi myaka 21 ugereranyije na bagenzi babo batayikurikije.
Muri rusange ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe byose, byashyizwe ahagaragara mu nama yabaye ku wa 24 Nyakanga, i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iyi nama ngarukamwaka igaruka ku mirire izwi nka American Society for Nutrition.
Xuan-Mai Nguyen ushinzwe ibijyanye n’ubuzima mu ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe kwita ku bantu bashaje, akanaba uwagejeje ku bitabiriye inama ibyavuye mu bushakashatsi, yavuze ko batunguwe n’umumaro w’iriya migirire.
Ati “Mu by’ukuri twatunguwe n’ukuntu gukora ikintu kimwe muri biriya cyangwa se bibiri kugeza ku munani, bishobora kuzanira inyungu ubigize.”
Yagaragaje ko gutangira kwitoza gukora ibyo bintu hakiri kare ari byiza cyane, ariko anahumuriza abageze mu myaka 50 na 60 ko hari byinshi bankunguka baramutse batangiye gukurikiza iyo migirire.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagera ku bihumbi 719 hagati ya 2011 na 2019, bakaba bari hagati y’imyaka 40 na 99 mu gihe abagera ku 3300 bo bapfuye mu gihe cy’ubwo bushakashatsi, aho hagati ya 30 na 45% ari abazize kudakora imyitozo ngororangingo ndetse no kunywa itabi ari na yo mibare yo hejuru yateye imfu.
Abazize umuhangayiko no kunywa kenshi banywera gusinda, imirire mibi no kudasinzira neza, bo bangana na 20% mu gihe abazize kutita ku mibanire yabo myiza n’abandi ari 5%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!