Mu buzima bwa buri munsi hari abakora imirimo ifatwa nk’izingiro ry’iterambere, irimo iyo mu nganda, mu biro, mu bwikorezi, ubukerarugendo n’indi.
Ku rundi ruhande ariko hari imirimo ikorwa na benshi kandi idahabwa agaciro kayo mu muryango nyarwanda irimo; guhanagura inkweto, kuzidoda, guhanagura ibinyabiziga birimo moto n’imodoka, gukanika amasaha n’iyindi ni ifatwa nk’isuzuguritse ariko itunze abatari bake.
Kubera ubutamenya abayikora usanga bahabwa urw’amenyo nyamara ibabeshejeho.
Ku batembera muri Kigali, hari imirimo babona ifatwa nk’itangaje ndetse abayikora rimwe na rimwe ntibatekerezwaho cyane ariko ni imirimo itunga uwakoranye ubushake n’umurava.
IGIHE yaganirije abantu batandukanye batunzwe n’iyo mirimo muri Kigali bakorera hirya no hino bagaruka ku mibereho yabo n’akazi bakora gasa n’aho kagoye cyane bitewe n’uburyo abantu babafata nk’inkorabusa.
Guhanagura inkweto
Abakora aka kazi gasa n’akagayitse muri Kigali bavuga ko uwagakoze neza kamubeshaho kandi ko ari akazi keza ku buryo abakamazemo iminsi bashima umusaruro wako.
Mbarimombazi Anicet utunzwe n’umurimo wo guhanagura inkweto mu mujyi wa Kigali rwagati yasobanuye ko ari akazi amazemo imyaka igera kuri 20 kandi ko kamutunze n’umuryango we n’abana bane.
Yagize ati “Ubundi umuntu ugaya akazi ku muntu ni uko ataba azi ibanga ryako, akazi kacu karadutunze nta kibazo na kimwe dufite.”
Bagaragaza ko bifuza gufashwa bakaba mu ishyirahamwe ku buryo bwabafasha kwiteza imbere ndetse no kubaha ahantu hazwi bakorera aho kuba ku gasozi.
Guhanagura moto
Ni umurimo wiganje cyane mu gace ka Nyamirambo aho urubyiruko rw’abasore n’abakobwa bishyize hamwe bahanagura moto, bakazisiga umuti w’umukara ku mapine, ndetse n’indi miti ituma zihorana umucyo.
Ubarembye utambuka wibaza niba koko ari umurimo ushobora kubatunga nta handi bakura nyamara bitewe n’uko harimo amafaranga abatari bake bamaze kuwuyoboka.
Murekatete Fridaus ubikora yavuze ko byamurinze kwishora mu ngeso mbi zirimo ubujura, ubusambanyi n’ibindi.
Ati “Bimpa amafaranga, bituma nkora ibintu byose nkeneye gukora, nta nubwo bituma njya mu buraya. Abakobwa bose banyura aha baba banseka bavuga ko nabuze ibyo nkora ariko aka akazi wakagezemo hehe n’ubujura, uburaya ndetse n’izindi ngeso mbi.”
Gukora amasaha yagize ikibazo
Utembereye muri Kigali ituwe n’abashabitsi benshi, uhura n’abakora imirimo itandukanye kandi isa naho isuzuguritse nyamara ihishwemo ibanga.
Gukora amasaha ni umwe muri iyo, aho abayakora bemeza ko ari akazi keza katunga umuntu wakoze agashyizeho umutima kuko bisaba kwihangana.
Innocent yasobanuye ko yagatangiye mu myaka itandatu ishize abyigishijwe na mugenzi we kandi kamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ati “Urebye abakiliya tugira ni abantu basobanutse, kuko abantu batugana ni abantu baba barize. Nababwira ko ari akazi keza kuko kantunze. Benshi baragasuzugura, bagafata nkaho ari akazi k’abantu batize, ariko bo ntabwo babizi.”
Yagaragaje ko bashobora guhura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no kuba yagerageza gukora isaha y’umuntu kubw’impanuka ikangirika bikaba byakurura umwuka mubi kuri we n’umukiliya.
Ati “Niyo mpamvu bisaba kwigegesera rwose.”
Ubudozi bw’inkweto bwateye imbere
Hambere kuvuga izina umudozi w’inkweto ’cordonnier’ wumvaga wa muntu ugendana ikoroshi n’urudodo gusa agamije gukora urukweto rwacitse.
Ibi byatumye uyu mwuga usuzugurwa n’abawukora ntibahabwe agaciro.
Nyamara uko iminsi igenda ishira niko umwuga utera imbere, abawukora bava kuri ya koroshi n’urudodo bagera no kutumashini, coler super glue n’ibindi bituma badategera ku rukweto rwacitse gusa ahubwo bashobora no kurema urushya.
Abakorera muri gare ya Nyabugogo bibumbiye muri koperative babwiye IGIHE ko umwuga wabo wihagazeho ariko ko bagihura n’imbogamizi zo kubura ibikoresho by’ibanze ndetse n’ubumenyi bukiri hasi.
Bifuza ko bashyirirwaho amahugurwa ahoraho mu rwego rwo guhindura ishusho y’umwuga w’ubudozi bw’inkweto kugira ngo bawukore kinyamwuga.
Ubukarasi
Winjiye muri Gare ya Nyabugogo cyangwa iya Remera werekeza mu Ntara zitandukanye, na mbere y’uko ugera ku rukarabiro aba wamaze guhura n’umuntu umwe cyangwa barenze umwe bakubaza aho werekeza.
Impamvu zo kukubaza nuko baba bifuza kugufasha kugira ngo ubone imodoka vuba, si ubufasha busanzwe kuko nawe burya aba ari mu kazi.
Benshi binjira muri gare ako kazi baragasuzugura ndetse baba bibaza uburyo uwo muntu ashobora gutungwa nako nyamara abagakora bo bemeza ko ari akazi gashobora kubeshaho ugakora.
Ubusanzwe abakarasi bakorera i Nyabugogo baba bakorana na sosiyete z’imodoka zitwara abagenzi nka Volcano, Alpha, Kigali Coach, International, Omega n’izindi. Bahembwa nibura ibihumbi 30Frw ku kwezi kandi ku muntu yinjije mu modoka ahembwa amafaranga 200 Frw ndetse akagenerwa n’ifunguro rya saa sita.
Umwe mu bagakora yabwiye IGIHE ko nubwo abantu bagasuzugura ari akazi keza, avuga ko bakeneye kugira itsinda cyangwa koperative babarizwamo kugira ngo hirindwe akajagari.
Amafoto: Yuhi Augustin


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!