00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimo itangaje itunze abatari bake muri Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 April 2022 saa 10:17
Yasuwe :

Bamwe bati byuka kare ujye ku murimo, kura amaboko mu mifuka ukore abandi bati ‘utamu wa kazi ni pesa’. Aya ni amagambo akoreshwa mu kubwira abantu ko bakwiye guharanira gukora icya bateza imbere.

Mu buzima bwa buri munsi hari abakora imirimo ifatwa nk’izingiro ry’iterambere, irimo iyo mu nganda, mu biro, mu bwikorezi, ubukerarugendo n’indi.

Ku rundi ruhande ariko hari imirimo ikorwa na benshi kandi idahabwa agaciro kayo mu muryango nyarwanda irimo; guhanagura inkweto, kuzidoda, guhanagura ibinyabiziga birimo moto n’imodoka, gukanika amasaha n’iyindi ni ifatwa nk’isuzuguritse ariko itunze abatari bake.

Kubera ubutamenya abayikora usanga bahabwa urw’amenyo nyamara ibabeshejeho.

Ku batembera muri Kigali, hari imirimo babona ifatwa nk’itangaje ndetse abayikora rimwe na rimwe ntibatekerezwaho cyane ariko ni imirimo itunga uwakoranye ubushake n’umurava.

IGIHE yaganirije abantu batandukanye batunzwe n’iyo mirimo muri Kigali bakorera hirya no hino bagaruka ku mibereho yabo n’akazi bakora gasa n’aho kagoye cyane bitewe n’uburyo abantu babafata nk’inkorabusa.

Guhanagura inkweto

Abakora aka kazi gasa n’akagayitse muri Kigali bavuga ko uwagakoze neza kamubeshaho kandi ko ari akazi keza ku buryo abakamazemo iminsi bashima umusaruro wako.

Mbarimombazi Anicet utunzwe n’umurimo wo guhanagura inkweto mu mujyi wa Kigali rwagati yasobanuye ko ari akazi amazemo imyaka igera kuri 20 kandi ko kamutunze n’umuryango we n’abana bane.

Yagize ati “Ubundi umuntu ugaya akazi ku muntu ni uko ataba azi ibanga ryako, akazi kacu karadutunze nta kibazo na kimwe dufite.”

Bagaragaza ko bifuza gufashwa bakaba mu ishyirahamwe ku buryo bwabafasha kwiteza imbere ndetse no kubaha ahantu hazwi bakorera aho kuba ku gasozi.

Basaba ko bashyirwa muri koperative kugira ngo babashe kwizigamira
Uretse guhanagura inkweto bahanagura n'amakote
Nubwo ari akazi bamwe bafata nk'agasuzuguritse usanga gatunze benshi
Guhanagura inkweto ni akazi kakorwa na buri wese ariko abagakora ni mbarwa

Guhanagura moto

Ni umurimo wiganje cyane mu gace ka Nyamirambo aho urubyiruko rw’abasore n’abakobwa bishyize hamwe bahanagura moto, bakazisiga umuti w’umukara ku mapine, ndetse n’indi miti ituma zihorana umucyo.

Ubarembye utambuka wibaza niba koko ari umurimo ushobora kubatunga nta handi bakura nyamara bitewe n’uko harimo amafaranga abatari bake bamaze kuwuyoboka.

Murekatete Fridaus ubikora yavuze ko byamurinze kwishora mu ngeso mbi zirimo ubujura, ubusambanyi n’ibindi.

Ati “Bimpa amafaranga, bituma nkora ibintu byose nkeneye gukora, nta nubwo bituma njya mu buraya. Abakobwa bose banyura aha baba banseka bavuga ko nabuze ibyo nkora ariko aka akazi wakagezemo hehe n’ubujura, uburaya ndetse n’izindi ngeso mbi.”

Abamotari benshi baba baziparitse ku bwinshi
Abagakora bemeza ko ari akazi keza kandi gatunga abagakora
Bemeza ko akazi bakora kabatera ishema
Abahanagura moto bemeza ko iyo byagenze neza bibabera umwuga utanga agatubutse
Bifashisha imiti y'ubwoko bunyuranye mu guhanagura moto
Moto bayihanagurana ubushishozi buhambaye
Ni akazi bakorana akanyamuneza kuko bakabonamo umusaruro
Buri wese akorana umurava kuko ahembwa bitewe n'ingano ya moto yakoreye

Gukora amasaha yagize ikibazo

Utembereye muri Kigali ituwe n’abashabitsi benshi, uhura n’abakora imirimo itandukanye kandi isa naho isuzuguritse nyamara ihishwemo ibanga.

Gukora amasaha ni umwe muri iyo, aho abayakora bemeza ko ari akazi keza katunga umuntu wakoze agashyizeho umutima kuko bisaba kwihangana.

Innocent yasobanuye ko yagatangiye mu myaka itandatu ishize abyigishijwe na mugenzi we kandi kamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ati “Urebye abakiliya tugira ni abantu basobanutse, kuko abantu batugana ni abantu baba barize. Nababwira ko ari akazi keza kuko kantunze. Benshi baragasuzugura, bagafata nkaho ari akazi k’abantu batize, ariko bo ntabwo babizi.”

Yagaragaje ko bashobora guhura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no kuba yagerageza gukora isaha y’umuntu kubw’impanuka ikangirika bikaba byakurura umwuka mubi kuri we n’umukiliya.

Ati “Niyo mpamvu bisaba kwigegesera rwose.”

Abakora amasaha bakunze kugaragara mu bice bitandukanye by'umujyi
N'amasaha mashya barayakanika
Gukora amasaha ni akazi gatanga amafaranga ku bagakoranye ubushishozi
Banyuzamo bakanazisiga

Ubudozi bw’inkweto bwateye imbere

Hambere kuvuga izina umudozi w’inkweto ’cordonnier’ wumvaga wa muntu ugendana ikoroshi n’urudodo gusa agamije gukora urukweto rwacitse.

Ibi byatumye uyu mwuga usuzugurwa n’abawukora ntibahabwe agaciro.

Nyamara uko iminsi igenda ishira niko umwuga utera imbere, abawukora bava kuri ya koroshi n’urudodo bagera no kutumashini, coler super glue n’ibindi bituma badategera ku rukweto rwacitse gusa ahubwo bashobora no kurema urushya.

Abakorera muri gare ya Nyabugogo bibumbiye muri koperative babwiye IGIHE ko umwuga wabo wihagazeho ariko ko bagihura n’imbogamizi zo kubura ibikoresho by’ibanze ndetse n’ubumenyi bukiri hasi.

Bifuza ko bashyirirwaho amahugurwa ahoraho mu rwego rwo guhindura ishusho y’umwuga w’ubudozi bw’inkweto kugira ngo bawukore kinyamwuga.

Ubukarasi

Winjiye muri Gare ya Nyabugogo cyangwa iya Remera werekeza mu Ntara zitandukanye, na mbere y’uko ugera ku rukarabiro aba wamaze guhura n’umuntu umwe cyangwa barenze umwe bakubaza aho werekeza.

Impamvu zo kukubaza nuko baba bifuza kugufasha kugira ngo ubone imodoka vuba, si ubufasha busanzwe kuko nawe burya aba ari mu kazi.

Benshi binjira muri gare ako kazi baragasuzugura ndetse baba bibaza uburyo uwo muntu ashobora gutungwa nako nyamara abagakora bo bemeza ko ari akazi gashobora kubeshaho ugakora.

Ubusanzwe abakarasi bakorera i Nyabugogo baba bakorana na sosiyete z’imodoka zitwara abagenzi nka Volcano, Alpha, Kigali Coach, International, Omega n’izindi. Bahembwa nibura ibihumbi 30Frw ku kwezi kandi ku muntu yinjije mu modoka ahembwa amafaranga 200 Frw ndetse akagenerwa n’ifunguro rya saa sita.

Umwe mu bagakora yabwiye IGIHE ko nubwo abantu bagasuzugura ari akazi keza, avuga ko bakeneye kugira itsinda cyangwa koperative babarizwamo kugira ngo hirindwe akajagari.

Imodoka na zo ziri mu byo bahanagura kandi bakabikora neza
Ibi ni ibikoresho bisabwa kugira ngo utangire guhanagura moto
Uyu mukobwa avuga ko aka kazi kamufashije byinshi cyane
Udakoranye ubwitonzi n'ubushishozi ushobora kwanduza cyangwa ukabikora nabi
Uzanye moto iriho umukungugu ayitahana imeze neza cyane

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages