Raporo ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohotse tariki 10 Ukwakira 2025 yagaragaje ko Akarere ka Nyabihu kaje ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’Igihugu mu kuvana abaturage benshi mu bukene ku kigero cya 82.6%, Karongi iba iya 12 ku kigero cya 67.8% mu gihe utundi dusigaye tugize iyi ntara twaje mu myanya 13 ya nyuma.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco mu kiganiro na IGIHE yavuze ko hakiri urugendo nubwo “abarenga ibihumbi 46 bavanwe mu bukene binyuze mu ngamba tugenda dufata zitandukanye. Abatarabuvuyemo tuzakomeza kubaba hafi, kuko bataragera aho Igihugu kibifuza.”
Yakomeje ati “Twatangiye gufatanya n’abafatanyabikorwa bakorera mu ntara kugira ngo imiryango itaravuye mu bukene yitabweho byihariye, ihabwe amatungo magufi n’amaremare, ndetse imishinga itandukanye ihakorera (nganda, n’ibikorwaremezo byatangiye gutanga akazi duhereye kuri iyi miryango, kugira ngo imibare y’abava mu bukene yiyongere.”
Guverineri Ntibitura yavuze ko muri iyi ntara hashyizweho urwego rw’abajyanama b’imibereho myiza n’iterambere bashinzwe kuba hafi imiryango itarava mu bukene, kuyihindurira imyumvire, ndetse muri gahunda zo kurengera abatishoboye iyi miryango ihabwa umwihariko igaherwaho.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo EICV7 bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR bwerekana ko mu myaka irindwi ishize, nubwo Intara y’Iburengeranzuba yagabanyije ibipimo by’ubukene bukava kuri 51,7% bugera kuri 37.4%, uturere twayo twakomeje kuza ku isonga mu twugarikwe n’ubukene.
Akarere ka Rusizi ubukene buri kuri 44,2%, Nyamasheke 42,8%, Rutsiro 40%, Rubavu 38,8%, Karongi 38.2%, na Ngororero iri kuri 30,4%, mu gihe aka Nyabihu kari kuri 20.2%.
Imibare igaragaza ko uturere two mu Burengerezuba hejuru ya 30% by’abaturage baho bakennye.
EICV7 igaragaza ko ubukene mu Rwanda bwagabanyutse, buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!