Iyi modoka nshya itandukanye n’uko imodoka za Ferrari zisanzwe ziba zimeze, kuko ari yo ya mbere y’uru ruganda ifite imyanya itanu. Yakozwe ku bufatanye n’ikigo LoveFrom, cyashinzwe na Sir Jony Ive, wahoze ari Umuyobozi ushinzwe gukora imiterere y’ibikoresho (design) muri Apple.
Amasosiyete ahanganye na Ferrari mu gukora imodoka zihenze nka Lamborghini na Porsche, ntabwo ari gushyira ingufu mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi kubera ko zitagurwa cyane. Ikindi ni uko zifite ihangana rikomeye rituruka ku nganda z’Abashinwa.
Luce ifite moteri y’amashanyarazi itanga ingufu zisunika moteri zivuye muri buri pine. Iyo ukandagiye ku muriro, urushinge rwayo rushobora kugera kuri kilometero 96 mu masegonda 2,5.
Uru ruganda rwavuze ko ibice byose bigize iyi modoka bikorerwa imbere muri Ferrari, kugira ngo izajye ibasha gusanwa n’uru ruganda no mu myaka iri imbere. Ibi bizafasha kurinda agaciro kayo ku isoko ry’imodoka zigurishwa nyuma yo gukoreshwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!