00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imitingito 5 ikaze kurusha indi mu mateka y’isi

Yanditswe na
Kuya 9 August 2014 saa 11:59
Yasuwe :

Kenshi hirya no hino ku isi ibiiza bibangamira ubuzima bw’ibinyabuzima cyane cyane ubuzima bwa muntu, aho usanga ibihugu bimwe bikunda kwibasirwa n’imyuzure, kuruka kw’ibirunga, imitingito ikaze, gutenguka kw’imisozi n’ibindi...
Muri ibyo biiza hari ibigaragara mu Rwanda cyangwa mu bihugu by’abaturanyi cyane nk’ isuri ku misozi, imitingito yoroheje n’ibindi.., Gusa bitandukanye cyane no mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo aho gikunda kugira iruka ry’ibirunga nka Nyiragongo ndetse na (…)

Kenshi hirya no hino ku isi ibiiza bibangamira ubuzima bw’ibinyabuzima cyane cyane ubuzima bwa muntu, aho usanga ibihugu bimwe bikunda kwibasirwa n’imyuzure, kuruka kw’ibirunga, imitingito ikaze, gutenguka kw’imisozi n’ibindi...

Muri ibyo biiza hari ibigaragara mu Rwanda cyangwa mu bihugu by’abaturanyi cyane nk’ isuri ku misozi, imitingito yoroheje n’ibindi.., Gusa bitandukanye cyane no mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo aho gikunda kugira iruka ry’ibirunga nka Nyiragongo ndetse na Nyamulagira bivugwa ko ari bimwe mu birunga bikaze byo muri Afurika, gusa iyo byarutse ingaruka yabyo igera no mu Rwanda aho usanga hagaragara umutingito wa hato na hato ndetse n’impunzi nyinshi zihunga ibyo byago.

Mu mitingito ikaze ikunda kwibasira ibihugu byo mu mugabane wa Aziya na Amerika, umutingito wa vuba uherutse kuba ni umutingito wabereye mu Bushinwa mu Ntara ya Yunnan, wabaye tariki 3 Kanama 2014 akaba ari umutingito wari ku gipimo cya 6.1 uhitana abantu bagera kuri 381 maze hasenyuka amazu 12,000.

Nyuma y’umutingito uherutse kwibasira igihugu cy’u Bushinwa mu Ntara ya Yunnan mu minsi yashize byatumye IGIHE, yifashishije urubuga rwa stimuli-insolite, ikusanya urutonde rw’imitingito 5 ikaze yaranze amateka y’Isi hagendewe ku bipimo byayo, ndetse n’indi 5 ikaze hagendewe ku yishe abantu benshi.

Umutingito wa Valvidia bawita na none umutingito wa 1960, wabereye muri Amerika y’Amajyepfo mu gihugu cya Chili, ni umutingito ukaze uza ku isonga mu mitingito yose yaranze amateka y’Isi.

1.Hari ku itariki 22 Gicurasi 1960, uyu mutingito ukaba wari ku gipimo cya 9,5.

2.Undi mutingito uza ku mwanya wa kabiri ni umutingito wa Sumatra mu gihugu cya Indoneziya, wabaye ku itariki 26 Ukuboza 2004, wari uri ku gipimo kiri hagati ya 9,1 na 9,3.

3.Umutingito wo kuwa Gatanu mutagatifu (le Tremblement du Vendredi Saint) ni umutingito ukaze ufatwa nk’umutingito uza ku mwanya wa gatatu mu mitingito yabayeho ku isi, impamvu bawise umutingito wo kuwa Gatanu mutagatifu ni uko ari umutingito wabaye mu gihe cya pasika ubwo isi yose yibuka izuka rya Yesu/zu, hari kuwa Gatanu tariki 27 Werurwe 1964 wabereye muri Alaska ku mugabane w’ Amerika, ukaba wari uri ku gipimo cya 9,2.

4.Tsunami ya 2011 mu Buyapani, ni umutingito uza ku mwanya wa kane mu mitingito ikaze yaranze amateka y’Isi; hari ku itariki 11 Werurwe 2011, aho yageze ahareshya n’ibirometero 10 byose y’ubutaka ikaba yari iri ku gipimo cya 9,0.

Tsunami ntizibagirana mu mateka y'isi

5.Umutingito uza ku mwanya wa gatanu ni umutingito yibasiye Intara Kamtchatka mu Burusiya, hari ku itariki 1 Ugushyingo 1952, ni umutingito wari uri ku gipimo cya 9,0.

Imitingito itanu yishe abantu benshi kurusha indi…

1.Umutingito uza ku isonga mu guhitana abantu benshi ni uherutse kwica abantu barenga ibihumbi 300 muri Haiti tariki ya 12 Mutarama 2010. Uwo mutingito wamaze hafi iminota 2, ukaba wari uri ku gipimo cya 7,2.

2. Umutingito uza ku mwanya wa kabiri ni uwibasiriye agace k’inganda ka Tangshan mu Bushinwa tariki ya 28 Nyakanga 1976, ukaba wari ku gipimo cya 8,2. Imibare y’abo wahitanye yemewe yatangajwe ni 242.500, gusa abandi batangaje ko uyu mutingito ushobora kuba warishe abagera ku bihumbi 500, ndetse no hafi ya 800.

3.Undi mutingito ni uwa Sumatra muri Indonesia, nawo wagarutsweho hejuru, wahitanye abarenga ibihumbi 230.

4.U Bushinwa nibwo bwashegeshwe n’indi mitingito ibiri ifata umwanya wa kane n’uwa gatanu, aho nyuma y’uwa Tangshan twavuzeho haruguru, ahitwa Gansu tariki ya 16 Ukuboza 1920 hakubiswe n’umutingito uhitana abagera ku bihumbi 200, hanyuma ahitwa Xining tariki ya 22 Gicurasi 1927 wica nanone ibihumbi 200.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages