Kuri ubu mu bihugu byinshi hari uburyo butandukanye bwo kubona urubyaro ku bantu barubuze, nko kuba intanga z’umugore zahuzwa n’iz’umugabo bikorewe mu byuma byabugenewe, zigaterwa mu wundi mugore akababyarira.
Hari kandi ubwo intanga z’umugore umwe n’iz’umugabo zihuzwa ariko hakifashishwa izindi ntanga ziturutse ku wundi mugore, aho bahinduraho ibintu bike, ibizwi nka mitochondrial donation. Izi ntanga zabanje guhindurwaho ibintu bike.
Ibi bikunze gukorwa mu gihe umugore ushaka umwana afite ikibazo wenda nk’indwara zo mu muryango ashobora kwanduza umwana we aramutse amutwise mu buryo busanzwe, bakabanza gufata igi rye bakarikuramo ibyakwanduza umwana, bakabisumbuza ibyo bavanye mu rindi gi ryatanzwe n’undi mugore wiyemeje kubafasha.
Mu bihugu byinshi nk’u Bwongereza aho iryo koranabuhanga ryateye imbere, hari impaka zo kumenya niba umwana uvutse muri ubwo buryo adakwiriye guhabwa uburenganzira bwo kumenya uwo muntu wa gatatu watanze igi rye ngo avuke.
Impamvu ni uko uko byagenda kose, uwo mwana aba afite ituremangingo tw’abantu batatu, aribo nyina mukuru ari na we wemewe mu mategeko, se ndetse n’undi mugore wemeye ko igi rye rikoreshwa mu gusimbuza ibice by’igi ry’umugore wa mbere bifite ikibazo.
Ibihugu nk’u Bwongereza na Australia byemerera ibitaro gukoresha ubu buryo mu gufasha imiryango kubona urubyaro ariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo byemewe kuko bifatwa nko guhindura uturemangingo tw’umuntu.
Mu Bwongereza iyo umugore yemeye ko igi rye rivanwamo utuntu duke two gukosora iry’undi mugore mugenzi we ushaka urubyaro, umwana uvutse yandikwa ku mugore wasabye urubyaro dore ko ari na we uba ufite igice kinini cy’utunyangingo ku mwana wavutse.
Ntabwo itegeko ryemerera umwana wavutse muri ubwo buryo ku kuba yazasaba nyuma amaze gukura, ngo abashe kumenya uwo muntu wa gatatu basangiyo utunyangingo, ni ukuvuga wa mugore watanze utunyangingo twe duke.
Icyakora, iyo umwana amaze gukura agize imyaka 16 yemerewe gusaba kubona amakuru ku buzima bw’uwemeye gutanga intanga ze ngo avuke, nubwo batamwemerera kuba bahura. Ni ukuvuga ko ahabwa amakuru ajyanye n’indwara wenda uwo muntu yigeze kurwara, ubwoko bw’amaraso yari afite n’ibindi bidafite aho bihuriye no kuba bazahura.
Bitandukanye n’ubundi buryo bwo gutanga intanga zigahuzwa n’iz’undi muntu bakabyara. Ibi ni ibintu bigezweho mu bihugu byateye imbere, aho umugore ashobora kuba adashaka kubana n’umugabo, akajya mu bigo bibika intanga z’abagabo agahitamo izo ashaka bakazimutera, akajya kubyara.
Mu gihe umwana akuze, yemerewe gusaba kumenya uwatanze intanga kugira ngo avuke.
Umwarimu muri Kaminuza ya Lancaster, John Appleby, avuga ko n’abana babyawe hakoreshejwe bwa buryo bwo guhindura bimwe mu bice by’igi ry’umugore hakongerwamo ibya mugenzi we, bakwiriye guhabwa ubwo burenganzira bwo kuba bamenya uwo mubyeyi wa gatatu wemeye gutanga igice cy’utunyangingo twe ngo babeho.
John Appleby avuga ko impamvu abo bana bakwiriye guhabwa uburenganzira ari uko hari ababa bashaka gushimira abo bantu bemeye kwitanga ngo babeho, kumenya abandi bana bavutse kuri abo babyeyi n’ibindi.
Ikigo cya Kaminuza ya Cambridge gishinzwe umuryango, kimaze igihe gikurikirana imibereho ya bamwe mu bana bavutse binyuze mu gutanga intanga zigahuzwa.
Mu byo icyo kigo cyakurikiranye kuri abo bana, ni imyitwarire yabo nyuma yo kumenya ko babyawe bigizwemo uruhare n’abandi bantu batari ababyeyi babo gusa.
Ibyavuyemo bigaragaza ko iyo bamaze guhabwa ayo makuru bafite nibura imyaka nka 20, birushaho gukomeza umubano wabo n’ababyeyi babo barimo n’abo bemeye gutanga intanga zabo.
Susan Golombok ukora muri icyo kigo yavuze ko hakenewe n’ubundi bushakashatsi ku bana bavutse habayeho guhindura uturemangingo tw’igi ry’umugore, bizwi nka mitochondrial donation.
Hari izindi nzobere zigaragaza ko guhishurira umwana abagize uruhare mu ivuka rye bimufasha mu kugira imitekerereze myiza amaze gukura, kurusha kubimuhisha cyangwa kumwima ubwo burenganzira bwo kubimenya.






Ibitekerezo 0