Bamwe mu bakobwa batuye mu mujyi wa Kigali bemeza ko hari ibibatera kwishimira no kugura imyenda y’imbere ibahindurira ubwiza, nyuma yo kubona ko hari abo ahindurira ikimero bigatuma barangarirwa n’abasore cyangwa abagabo.
Abangavu bavuganye na IGIHE, benshi batuye mu mirenge inyuranye ya Nyarugenge, bagaragaje impamvu 5 zibatera kuyikunda.
1.Kugaragaza ko bateye neza
Mu kiganiro aba bangavu bagiranye na IGIHE mu buryo butandukanye, benshi bagiye bahurira kuri iyi mpamvu kuko uko waba unanutse kose igarura ikimero ku buryo buri wese aba abona ko uteye neza cyane cyane nk’abakunzi babo n’igitsina gabo muri rusange.
Nzamukosha Chantale w’imyaka 28 utuye mu murenge wa Nyamirambo yagize ati “ Ziduhesha agaciro! Iyo nyambaye nta muhungu n’umwe ushobora kumbona ngo nta ndebe mu buryo ubona ko anyishimiye, kandi umukobwa wese aba ashaka ngo arebwe neza na bose ”.
2.Gushakakisha abakunzi
Ikindi gisobanuro cyahuriweho na benshi ni uko abakunda izi kariso nta bakunzi baba bafite, ku buryo hari n’abazambara kugirango barebe ko hari uwabarambagiza.
Uwase Sifa w’imyaka 30 utuye mu Murenge wa Rwezamenyo yavuze ko yahisemo ikariso imurema kugirango arebe ko azibonera umugabo.
Yagize ati “Nta mugabo ngira kandi mba numva mushaka kubera aho imyaka yanjye igeze. None se ni gute haba hari umwambaro watuma mubona sinwambare?”
Yongeyeho ati "Uko nteye ni ko gutuma nkunda kuzambara; ibyo kuvuga ngo tubanye agasanga siko nteye yanyirukana simbyemera, kuko iyo mwasezeranye mu mategeko ntiyakuziza imiterere yawe. Abavuga ko zigaragaza abazambara uko badateye nta shingiro bafite kuko umubare munini w’igitsina gore ukora ibintu byinshi biwuhindura birimo no kwitukuza, kogosha ingohe n’ibindi.”
3.Kutishimira uko baremwe
Murekeyisoni Fiona n’abandi basangiye imyumvire kuri aya makariso bemeza ko abayambara babiterwa n’uko baba badateye neza nk’ukobo baba babyifuza.
Yagize ati “Umuntu wubaha Imana akakira uko yamuremye akanamenya ko ariyo itanga byose ntabwo yajya yambara bene iyo myenda. Abayambara ku bwanjye mbona batizera Imana kuko batishimira uko iba yarabaremye” .
4.Kwifuza
Uko uwambaye iyi kariso imugaragaza ni ko na we abayifuza kuba yararemwe iyo abona ayo mahirwe yo kwihitiramo.
Uwamahoro Anita w’imyaka 30 wo mu Murenge wa Muhima avuga ko abambara mbene iyi myenda bataba bishimiye imiterere yabo ku buryo bambara izi kariso kugirango byibuze bagaragare nk’uko babyifuza.
Yagize ati “Iyo wambaye ikintu kikongerera ikibuno kandi ntacyo ugira n’uko nawe ari uko uba ucyifuza, kandi uba wumva ko hari n’imiti uzibyibuze wanywa ikakikongerera wayigura ariko ukakigira kuko ari cyo uba wifuza cyane”
5. Kugira ipfunwe ry’imiterere
Iyi ngingo ishamikiye ku ya kane kuko uku kutiyakira ari na ko gutuma ugira ipfunwe ry’uko warwmwe nk’uko byemejwe n’uwitwa Mutoni.
Umutoni yagize ati “Ubu se naba ninshimira imiterere yanjye maze nkambara umwenda ungaragaza ibibuno binini ntagira, mu gihe nta pfunwe ry’uko nteye mporana ku mutima koko?”
Yongeyeho ko kutiyizera kw’abakobwa, guhorana ipfunwe n’urwikekwe rw’uko bateye ari bimwe mu bitera bamwe kwambara iyo myenda y’imbere.
Bivugwa ko hari bamwe mu bakobwa n’abagore izi kariso zamaze gusenyera kuko zituma abagabo babashamadukira bakazatungurwa n’ibyo babonye ku munsi wa mbere wo gushyingirwa.


















TANGA IGITEKEREZO