Urubuga ruvuga ko guteka ari umwuga no kwitwara neza mu buriri bikaba umwuga kandi abantu benshi usanga batitwara neza mu buriri, gusa ngo hari icyo umugabo uzi guteka atandukaniraho n’abandi.
1. Gukora inshingano nyinshi icya rimwe
Guteka bigira akazi kenshi. Iyo utabashije gukomatanya akazi kenshi ko mu gikoni ntushobora guteka neza.
Ngo mu gukora imibonano mpuzabitsina nabyo ngo ni kimwe. Ntabwo umugabo ujya mu buriri agakora igikorwa kimwe gusa ashobora gushimisha umugore we mu mibonano mpuzabitsina, aba agomba gukora cyane ibikorwa bitandukanye ngo umugore ashake gukora imibonano mpuzabitsina.
2. Kugera ku musaruro wifuzaga
Iyo umuntu atetse aba ashaka kugera ku musaruro yifuza kandi nicyo gituma yishima cyangwa akababara.
Mu buriri naho ngo ntabwo bitandukanye n’ibyo, ngo kugira ngo umugabo abashe gushimisha umugore mu buriri kandi abashe kwishima ni uko aba yakoze iyo bwabaga ngo agere ku cyo yifuza.
3. Kugira ibyumviro
Guteka bisaba umuntu ufite ibyumviro bizima, akumva umunyu, akareba amazi agiye gutekesha kandi umutima nawo uba ubyitayeho.
Kimwe no gukora imibonano mpuzabitsina, ngo abagabo bakunda guteka bamenya gushimisha abagore babo bakumva ibyo bakeneye , ibyifuzo byabo, ibihe barimo kandi ngo ibyo iyo umugabo yabishoboye aba yamaze kwigarurira umugore.
4. Gukunda gushimisha abandi
Umutetsi mwiza aba ashaka gushimisha abo yagaburiye bakanezerwa. Ngo no ku mugabo ukunda guteka ni uko bimera, aba ashaka ko uwo baryamanye nawe yishimira ibihe bagiranye.
Umugabo ukunda guteka ngo ni uwa mbere mu kuryoherereza umugore mu buriri kuko aba azi ibikenewe byose nk’uko amenya ibikenerwa mu gutegura ifunguro ryiza.
5. Barihangana
Guteka bisaba umuntu wihangana naho utihangana ntabwo ateka neza.
Umugabo utihangana ntabwo yashimisha umugore we mu buriri, nyamara ngo ku mugabo ukunda guteka kuko aba yaramenyereye kwihangana mu gikoni, amenya no kwihanganira umugore.
6. Ni abantu bagera aho abandi batagera
Kuba umutetsi mwiza bisaba gukora ibyo abandi badakora, ni kimwe no mu buriri, umugabo ukora ibyo abandi badakora (udushya) niwe ubasha kugeza umugore we ku ndunduro y’ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina.
7. Barashimisha
Ni ibintu bidakunze gukorwa kubona mugabo utetse. Iyo agaburiye umugore we ifunguro riryoshye, ejo nabwo akongera, bifitanye isano no gushimisha umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, aho aba ashaka guhozaho buri gihe ashimisha uwo bashakanye.



















TANGA IGITEKEREZO