Umwe mu baturage baganiriye na TV1 utashatse kuvuga umwirondoro we yavuze ko aho akorera imirimo ye ya buri munsi ari ho hasigaye ari nk’iwe mu rugo kuko ari ho abonera amahoro ndetse rimwe na rimwe aharara bitewe n’uko iyo atashye umugore amuhohotera.
Ibi bishimangirwa n’abaturanyi be barimo uwagize ati “Nta n’ubwo akirarana n’umugore kuko umugore azana abandi bagabo yagira ngo aravuze bagakubita.”
Aba baturage bagaragaza ko iyo ugiye kurega uvuga ko umugore yaguhoteteye batabyemera kuko bababwira ko bidashoboka ahubwo bagatangira kubashinja ubusinzi n’ibindi byaha.
Ati “Ariko se wagenda uvuga ngo umugore yampohoteye bakaza? Kereka wakomeretse cyane, iyo wakomeretse cyane bwo ikibazo cyawe kirumvikana.”
Umuyobozi wa RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Centre), Fidele Rutayisire, yagaragaje ko guceceka atari wo muti kuko ahubwo abenshi guceceka babiterwa no kwanga kwisebya ngo abantu bumve ko yahohotewe n’umugore.
Ati “Baheranwa na cya kintu cyo kuba agomba kwihagararaho. Abagabo tubafasha guhindura imyumvire bakumva ko ihohoterwa ridakorerwa abagore gusa ahubwo ryagera ku muntu wese, kandi ko kuvuga ibyakubayeho nk’umugabo ari gufasha sosiyete kurwanya ihohoterwa ndetse ahubwo turabakangururia gukomeza gutanga ibirego kuko imibare yabo iracyari mike ugereranyije n’iy’abagore.”
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko umubare w’abagabo bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina rikamenyekana bavuye kuri 349 mu 2023 bagera kuri 2748 mu 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!