00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu abagabo baharaye kwitwaza amasakoshi nk’abagore

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 16 June 2026 saa 03:34
Yasuwe :

Ubusanzwe gutwara isakoshi byari bizwi ku bagore n’abakobwa kuko ari bo bazwiho kugira utuntu twinshi batwara nk’ibitabo, ibirungo n’ibindi byinshi ariko kuri ubu abagabo batangiye gufata uyu muco wo gutwara isakoshi.

Urebye mu byamamare byabaye ibintu bisanzwe kuko babitwara nk’uko biba bimeze ku bagore, bikaba akarusho igihe bagiye mu rugendo rwo mu ndege.

Urugero ni uko urebye mu bakinnyi bagiye gukina mu Gikombe cy’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu makipe nka Argentine, Brésil, u Bufaransa n’izindi usanga nyuma ya varise abakinnyi benshi batwaye amasakoshi yaba mu ntoki cyangwa ku rutugu.

Ibindi byamamare nabyo birimo nka Timothée Chalamet, ASAP Rocky, Bad Bunny, Jacob Elordi, Pharrell Williams, Ncuti Gatwa, David Beckham, Harry Styles n’abandi benshi nabo bagiye bagaragara mu ruhame batwaye isakoshi bisanzwe nk’abagore.

Ni umuco watijwe umurindi n’inzu z’imideri zitandukanye zirimo Louis Vuitton, Dior, Chanel, n’izindi ubwo zatangiraga gukora amasakoshe yitwa ay’abagabo.

Ubusanzwe abagabo batwaraga ibikapu bisanzwe ndetse binini akenshi wasangaga babijyana mu kazi kuko byabashaga gutwara ibintu runaka bakenera nka mudasobwa, charger, impapuro, n’ibindi ariko wasangaga inzu z’imideli zitajyaga zita kuri ibi bikapu bitwarwa n’abagabo.

Aho zitangiriye kubikorera byabaye nk’ibyaje bikenewe ku bagabo bakunda kurimba babiyobotse. Nubwo hari abagabo batarabyuma ariko bamwe batangiye kubyumva ndetse byatangiye kwinjiza agatubutse.

Ubushakashatsi bw’ikigo cya Global Market Insights bwashyizwe hanze muri Mutarama 2026 bwagaragaje ko mu 2025 amasakoshi y’abagabo yari zifite agaciro ka miliyari 11,8$, bugaragaza ko mu mwaka wa 2026 zizagira agaciro nibura ka miliyari 18,4$.

Ed Walsh ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa mu nzu y’imideli yo mu Bufaransa Au Départ, yabwiye Forbes ko uku kugendana amasakoshi kw’abagabo byaturutse ku kuba abagabo basigaye baratangiye gusobanukirwa ibijyanye n’imideli ndetse no kureba ibintu bigezweho.

Ati “Uzabibonera no mu mikufi ntabwo byari ibintu bimenyerewe mu myaka 10 ishize ariko ubu byenda kuba nk’ibintu by’ibanze. Buri gihe hari icyo ibirori binini bihindura ku bantu uhereye kuri byo kugera mu mihanda bisanzwe.”

Abihurizaho na Tyler Ellis ukora imideli wagaraje ko kuba inzu z’imideli zisigaye zikora ibikapu by’abagabo ari guha agaciro no kumva ko na bo babona ibintu byiza bibakorewe.

Ati “Isakoshi z’abagabo ziri kwamamara cyane kuko zikemura ikibazo cyari gihari. Bwanyuma na nyuma inzu z’imideli zitangiye gufata abagabo nk’abantu bafite agaciro ku isoko.”

Akomeza agaragaza ko abagore atari bo bonyine bagira ibyo bashyira mu isakoshi ahubwo n’abagabo nabo bagira ibintu bagendana mu buzima busanzwe cyangwa mu ndege kandi bitajya mu gikapu ariko akenshi ibyo byakunzwe kwirengagizwa ku buryo byatumaga abagabo bahatirizwa gusiga bimwe mu bintu bashakaga kugendana ariko kuko ntaho kubitwara bigasigara.

ASAP Rocky akunze gutwara isakoshi mu ntoki
David Beckham yagaragaye afite isakoshi ari kumwe n'umukobwa we
Bad Bunny yagaragaye atwaye isakoshi
ASAP Rocky yagaragaye ahetse agasakoshi
David Beckham atwaye isakoshi ku rutugu
Erling Haaland ukinira Norvége yagaragaye atwaye isakoshi yo mu bwoko bwa Hermes
Jacob Elordi na we yagaragaye atwaye isakoshe
Kylian Mbappe ukinira ikipe y'igihugu cy'u Bufaransa yagaragaye atwaye agasakoshi k'abagabo
Jules Koundé na we akunze kugaragara atwaye isakoshi
Lamine Yamal ukinira Espagne na we afite isakoshi
Ncuti Gatwa atwaye agasakoshi mu ntoki
Takefusa Kubo ukinira u Buyapani yagaragaye atwaye isakoshi ku rutugu
Timothee Chalamet ari Londres afite isakoshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages