00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu esheshatu zihamya ko umuntu akwiye gushaka agejeje ku myaka 30

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 21 December 2015 saa 12:45
Yasuwe :

Gushinga urugo ukuze kandi uciye akenge bifite inyungu kuko kuba watandukana n’uwo mwashakanye bishoboka ku kigero cyo hasi kandi iyo ushatse ukuze kwanduranya kwa hato na hano hagati y’abashakanye nabyo ntibiba bishoka.

Iyo umugabo cyangwa umugore ashinze urugo (ashyingiwe) afite mu myaka 30 y’ubukure aba azi ibyo agiye gukora n’inshingano ze nta guhuzagurika.

Bimwe mu by’ingenzi byatuma umuntu ashaka afite imyaka nibura 30 nkuko bitangazwa n’urubuga Elcrema harimo:

1. Uba ukuze bihagije

Iyo ushyingiwe ufite imyaka 30 y’ubukure, uba uzi gufata neza inshingano bitandukanye n’igihe wari ufite imyaka 20 kuko ushobora guhangana no kubonera ibisubizo bikwiye ibibazo biba mu rushako.

2. Uba uzi neza uwo uriwe (wisobanukiwe)

Iyo ufite imyaka 30 y’ubukure, uba wisobanukiwe, uzi icyo ubasha guha uwo mwashakanye cyangwa icyo wabasha kumugezaho, mu gihe mu myaka 20 uba aribwo urimo kwiyubaka ugenda uhindagurika nawe utazi neza ibyo ukora neza cyangwa nabi.

3. Uba utekanye mu byo ukora

Iyo umuntu ari mu myaka 20 aba yitaye cyane ku mashuri no ku gushaka akazi, ariko iyo ashyingiwe afite mu myaka 30 ibyo byose aba yarabirenze, afite umwanya wo kwita ku rugo agiye gushinga nta bindi bimuhugije.

4. Uba uzi neza impamvu ugiye kuba urugo

Mu myaka 30, uba wararambagijwe n’abantu batandukanye niba uri umukobwa kandi niba uri umuhungu nabwo uba wararambagije abakobwa benshi, iyo rero ufashe icyemezo cyo gushinga urugo ni uko uba warabihaye agaciro n’impamvu wabihisemo ukazazubahiriza

5. Uba uzi gucunga neza umutungo w’urugo

Gucunga umutungo ni ikintu kitabwaho cyane ku bagiye gushinga umuryango. Iyo rero ufite mu myaka 30 y’ubukure uba uzi gukoresha amafaranga neza icyo yagenewe ku buryo utazagirana ikibazo n’uwo mwashakanye kubera kwaya cyangwa gupfusha ubusa umutungo w’urugo.

6. Uba wifitiye icyizere

Birazwi ko uko umuntu agenda akura ari nako arushaho kugenda yigirira icyizere. Iyo ushinze urugo ufite mu myaka 30 y’ubukure, uba wiyizera cyane kandi udahuzagurika ukumva ko ibyo ugiyemo ubizi neza kandi uzabishobora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages