Ni izina ry’ahantu ariko ryonyine ukwaryo nta gisobanuro na kimwe rifite kubera ubwinshi bw’amazina y’ibihugu birihuriyemo.
Imeze nk’ingombajwi itagira inyajwi, igisobanuro cyaryo kimenyekana iyo hari irindi jambo wongeyeho.
Guinée ni izina ry’ibihugu ryiganje muri Afurika by’umwihariko iy’Iburengerazuba, icyakora hari ikindi gihugu cyo hanze ya Afurika kirifite mu mazina yacyo.
Mu bihugu 54 bigize Afurika, bitatu bisangiye izina Guinée. Ibyo ni Guinée yihariye ifite umurwa mukuru Conakry, Guinée Bissau, Guinée Equatoriale. Hari na Papouasie-Nouvelle-Guinée iherereye ku mugabane wa Oceanie.
Ijambo Guinée ubusanzwe rifite ibisobanuro bitandukanye ariko amateka agaragaza ko mu myaka yo hambere, ryifashishwaga mu gusobanura igice cya Afurika y’Iburengerazuba.
Guinea, mu myaka yatambutse iyo ryakoreshwaga mu Cyongereza, ryabaga ahanini risobanura ubwoko bw’ifaranga. Ni ukuvuga, wajya nko mu isoko kugura umuceri, ukaba wakwishyura ama-Guinea atanu […] ibyo kandi byigeze gukoreshwa no muri Espagne.
Mu rurimi rw’Igi-Portugal, ijambo ‘Guinea’ ryakoreshwaga mu gusobanura “Abirabura bo ku mugabane wa Afurika bari batuye mu gace k’Amajyepfo y’uruzi rwa Sénégal.”
Mu gihe cy’ubukoloni, ibihugu byahawe agace k’Uburengerazuba bwa Afurika, byakoreshaga ijambo ‘Guinée’ bishaka kugaragaza ko gakungahaye ku mutungo kamere kandi kakaba kari hafi y’amazi.
Abanya-Portugal ni bo bageze muri aka gace k’uburengerazuba bwa Afurika mbere mu kinyejana cya 15. Bo bafashe ‘Guinée Bissau’ naho Espagne nyuma ifata ‘Guinée Equatoriale’. Ni mu gihe Abafaransa mu 1890 bafashe ‘Guinée’ ifite umurwa mukuru Conakry.
Hari ikindi gihugu kimwe kitari muri Afurika gifite izina ‘Guinée’ mu mazi yacyo bwite. Icyo ni Papouasie-Nouvelle-Guinée yakolonijwe n’u Bwongereza guhera mu 1793.
Amateka avuga ko abari batuye iki gihugu cya “Papouasie-Nouvelle-Guinée” bari bafitanye isano n’abari batuye mu gace ka Afurika y’Iburengerazuba.
Inzobere mu mateka zigaragaza ko iryo zina rishobora kuba ryarakomotse kuri ‘Guinée’ yo muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!