Uyu mwana ari mu bantu 83 bari bahuye n’ikibazo cyo kwibasirwa na sharks muri uwo mwaka.
Imibare itangazwa n’Inzu Ndangamurage ya Florida ku bijyanye n’amateka kamere by’umwihariko kuri ibi bitero sharks zigaba ku bantu, igaragaza ko abarumwa n’izi fi z’inkazi batakiri benshi nka 2009 ariko kandi ikavuga ko guhera mu mwaka ushize ibintu byatangiye guhindura isura.
Ni imibare igaragaza ko nko hagati ya 2013 na 2017 abarumwe n’izi nyamaswa bangana na 84 ariko wareba mu mwaka ushize wa 2022 ugasanga abantu 57 barumwe na zo batazandereje mu gihe abandi 32 bo habayeho uko kuzendereza.
Aha abagera ku icyenda babiburiyemo ubuzima mu gihe batanu muri bo zabishe zibaguye gitumo hatajemo ibyo kuba bazendereza.
BBC ivuga ko mu bushakashatsi bwa vuba buherutse gukorwa, bwagaragaje ko ibitero bya sharks mu bice bimwe na bimwe by’isi, byongeye gukaza umurego ku buryo nko mu Burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Majyepfo ya Australia ibi bitero byikubye inshuro ebyiri mu myaka 20 ishize.
Kuki izi fi zitajya imbizi n’abantu?
Abashakashatsi bavuga ko bigoye kumenya no gusobanukirwa kabitera nyirizina ituma sharks ziruma abantu, bitewe n’uko habaho nibura ubwoko bwazo 530 burimo 12 bw’izishobora kuruma abantu kandi zose zikabiterwa n’impamvu zitandukanye ariko ubwoko bwa great white, tiger na bull sharks bukagira amakare n’amahane kurushaho.
Gavin Naylor, umuyobozi wa Porogaramu ishinzwe Ubushakashatsi kuri Shark muri Leta ya Florida, avuga ko “kurumana kwa shark bigirana isano nini n’umubare w’abantu ndetse n’uwa za shark biri mu mazi mu gihe kimwe.”
Akomeza avuga ko “uko ahantu hamwe haba umubare munini w’abantu na za sharks icyarimwe, ni nako ibyago byo kuba zarya abantu biba byinshi.”
Blake Chapman wakoze ubushakashatsi akanandika igitabo ku bitero bya sharks ku bantu, avuga ko hari impamvu nyinshi zishobora kuba ziri gutera uku kwiyongera kw’ibitero sharks zigaba ku bantu.
Agaragaza ko uretse kuba abagana inkombe z’amazi barabaye benshi, hanabayeho kwangirika k’ubuturo bw’izi fi, impinduka ku bwiza bw’amazi zibamo, imihindagurikire y’ikirere bituma ubushyuhe mu mazi bwiyongera zikimuka bigatuma zisunikirwa kwisanga aho zishobora guhura n’abantu kurusha uko byari bisanzwe.
Chapman anatanga impamvu yo kuba uko hakomeza kugenda hubakwa ibyambu bishya byinshi hagamijwe ubucuruzi, bishobora gusunikira izi fi kwimuka aho zabaga, bigatuma zisanga aho zishobora gutuma ubuzima bw’abantu bujya mu kaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!