00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu uwaharaniraga iterambere agera aho agaha ishingiro ubukene

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 3 March 2026 saa 02:58
Yasuwe :

Iyo umaze akanya mu gikoni, usohokamo unuka imyotsi, waba wari utetse cyangwa se wicayemo gusa.

Umubiri wacu, ubwenge bwacu, n’ibitekerezo byacu byisanisha n’aho turi mu rwego rwo kuturinda, ariko hari igihe ari byo biturangiza.

Niba udashaka gukora ikintu, ntuzabane n’abantu bagikora. Ikigaragaza abo turi bo ntabwo ari ibyo dushoboye ahubwo ni amahitamo yacu.

Iyo twemeye kubana n’abantu bafite imico mibi, baduca intege, cyangwa se batatwungura ubwenge, tugenda duhinduka nka bo gake gake.

Bitangira bitubangamira cyane. Turabibona tukabinenga, tukavuga ko bidakwiye.

Ariko uko igihe kigenda gihita ubwonko bwacu bugenda bwihuza n’imimerere. Ibyo twabonaga nk’ibidasanzwe bigatangira guhinduka ibisanzwe.

Ibyo twumvaga twahindura bikarangira turi kuvuga ko ari ko ubuzima bumeze, kandi ntacyo twabihinduraho.

Hari umuhanga wagize ati “Upfa uri intwari cyangwa ukarama bihagije ngo wibone uhinduka ikigwari.”

Iyo ubayeho urwana no kuramuka, ugera aho ukibagirwa ubushobozi bwawe. Impinduka mu buzima zikagutera ubwoba.

Ukizirika ku kazi k’abandi kuko wumva ko ari ko makiriro yawe, nyamara wari ufite ubushobozi bwo guhanga akawe.

Uko imyaka ishira indi igataha, utangira kwibagirwa imigabo n’imigambi wumvaga ari yo ntego y’ubuzima bwawe.

Iyo mbonye umuntu uri gusabiriza mu muhanda, ntangira kwibaza uwo yari we mbere y’uko agera muri iyo mimerere. Bishobora kuba byari ameze nkanjye ari umuntu ukunda gukora kandi ushaka kugera kuri byinshi.

Hanyuma nkibaza nti “byagenze bite?”

Icyizere ni wo mutungo ukomeye kurusha indi ufite. Iyo utekereza ko ibintu bishoboka birashoboka. Iyo utekereza ko bidashoboka ntabwo bishoboka.

Iyo ubuzima bugoye, dutangira gutakaza icyizere tukumva inzozi zacu zidashoboka. Ugatangira gutekereza ko ibyiza bifite abo byagenewe. Ugatangira kwibwira uti “nkanjye ndinde wo kugira gutya?”

Mu bijyanye n’imitekerereze byitwa “Learned Helplessness”. Learned Helplessness ni igihe umuntu atangiye kumva ko adashobora guhindura ubuzima bwe bitewe no guhora mu bibazo.

Uko igihe kigenda gihita, agera aho akitakariza icyizere burundu.

Nanone bishobora guterwa n’ikitwa ‘Burnout” cyangwa umunaniro ukabije abantu bakura mu kazi.

Iyo ukora akazi kakunaniza mu mbaraga no mu bwenge buri munsi, ugera aho ukumva nta kintu kikigushishikaza.

Impamvu ibidasanzwe bigera aho biba ibisanzwe kandi bitahindutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages