00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu mbere yo guterwa ikinya usabwa kumara amasaha menshi utariye

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 17 July 2026 saa 08:56
Yasuwe :

Wari wajya kwa muganga ugomba kubagwa kubera indwara runaka bakagusaba kumara amasaha runaka nta kintu na kimwe urashyira mu nda kugira ngo igikorwa cyo kugutera ikinya kigende neza? Benshi bakunze kwibaza impamvu abaganga babasaba kumara hagati y’amasaha abiri n’atandatu ntacyo bararya mbere yo kubagwa.

Inzobere mu byo gutera ikinya mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, Dr. Muhumuza Samuel, yavuze ko hari ingaruka ziterwa no kuba umuntu yariye mbere y’uko bamutera ikinya no kumubaga.

Yagaragaje ko iyo umuntu yariye mbere y’iki gikorwa ibiryo yariye bijya mu gifu kandi igifu kiri hafi y’ibihaha.

Ati “Icyo tuba turwana na cyo ni ukugira ngo mu gihe umuntu yahawe ikinya, hataza kubaho ibibazo biterwa n’ibyo yariye bishobora kuva mu gifu bikagaruka, kandi murabizi ko mu gifu habamo acide ishobora gutuma ibyo biryo bigaruka kandi iyo bigarutse bishobora kugera mu gihaha hakajyamo acide yabyo ikabitwika.”

Dr. Muhumuza yavuze ko kumara umwanya utararya mbere yo kubagwa biterwa n’ibyo kurya wariye kubera ko nk’iyo wariye inyama, ubugari, amata ndetse n’ibindi byo kurya bikomeye bisaba kumara nibura amasaha atandatu ntacyo urashyira mu nda.

Ibi bifasha igifu gukora akazi neza kigasya bya biryo ku buryo iyo bagiye kukubaga mu gifu nta biba bikirimo ku buryo bishobora kugaruka bikaba byatera ikibazo umuntu igihe bari kumubaga.

Yakomeje avuga ko uwanyweye amazi cyangwa umutobe cyane cyane uwa pomme, bifata nibura amasaha abiri gusa kugira ngo bamutere ikinya.

Gusa yavuze ko iyo hari umurwayi ugomba kubagwa mu buryo bwihuse kandi bitari buze gukenera ko yiyiriza, hari uburyo bakoresha gusa ko buba buteye inkeke.

Ubundi ikinya ni umuti umwe cyangwa uruvangiritanye rw’imiti myinshi yifashishwa mu buvuzi kugira ngo umuntu atumva ububabare.

Muri iyo miti habamo ituma umuntu asinzira, igabanya ububabare n’iyoroshya inyama.

Ikinya kirimo ubwoko butatu umuntu ashobora guterwa, burimo ikinya gifata umubiri wose kizwi nka ‘Anesthésie générale’. Iki kijya ku bwonko kigakora ku gace gashinzwe ibijyanye no gusinzira, ugitewe agahita asinzira mu gihe kitarenze amasegonda 15 agitewe.

Dr. Muhumuriza avuga ko hari ubundi bwoko bw’ikinya giterwa agace kamwe k’umubiri ‘Anesthésie régionale’ batera bagamije kubuza itumanaho ry’ubwonko n’igice runaka cyangwa itumanaho ry’igice kimwe n’umubiri n’ikindi.

Iki kinya giterwa mu rutirigongo bagamije guhagarika ububabare mu gice cyo hepfo, ni ukuvuga guhera ku mukondo cyangwa hejuru yawo gato kugera ku birenge.

Ubwoko bwa gatatu ni ikinya kizwi nka ‘Anesthésie locale’ giterwa aho bagiye kubaga gusa. Ubu buryo bukoreshwa igihe bagiye kudoda umuntu wakomeretse nk’ikiganza byoroheje.

Ubwoko bwa kane ni ikinya kizwi nka ‘Sédation’, giterwa umuntu akagira ibitotsi bikeya cyane ku buryo ushobora no kumukoraho akaba yakanguka, iki gikoreshwa iyo bagiye kuvura ibikomere bidakomeye cyane.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko nibura ku mwaka miliyoni zirenga 234 ku Isi zikenera serivisi zo kubagwa, miliyoni zirindwi bagaterwa ubumuga no kubagwa mu buryo budakwiye naho abarenga miliyoni imwe bagapfa.

Hasobanuwe impamvu abarwayi basabwa kutagira icyo bashyira mu nda mbere y'uko babagwa kwa muganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages