Abantu bashobora kunywa amazi ashyushye babitewe no kuba hari ikirere gikonje cyane, hakaba n’abandi babikora babitewe n’uko bari kwiyumva mu buzima, gusa hatangwa inama ko byaba byiza abantu baretse kujya banywa amazi ashyushye ahubwo bakitoza kunywa ay’akazuyazi.
Muri iyi nkuru turibanda cyane ku ngaruka mbi zishobora kuba ku buzima bw’umuntu wagize akamenyero kunywa amazi ashyushye nk’uko urubuga Pulse rubitangaza.
Abamo ibishobora gutera indwara
Abenshi bibwira ko amazi ashyushye aba ari meza ariko hagaragazwa ko mu gihe cyo gufungura ayo mazi mu kintu aba arimo ashobora kumanukana n’imyanda mu buryo bworoshye akaba yanashongesha imyanda vuba ugereranyije n’uko bigenda ku mazi akonje.
Aha biba bibi kurushaho iyo ayo mazi ashyushye anyura mu miyoboro ishaje ku buryo ashobora gutwara ibyuma cyangwa za pulasitike ziba zirimo bikagira ingaruka mbi ku buzima.
Hatangwa inama ko mu gushyushya amazi yo kunywa umuntu yakoresha ’kettle’ ikiri nzima kugira ngo abashe kwizera ko ubuzima bwe butekanye.
Ateza ibibazo mu mikorere y’umubiri
Ubushakashatsi bwamaze kwemeza ko hagati ya 55 na 65 mu bigize umubiri w’umuntu muri rusange ari amazi, bityo ko kuyanywa ari ingenzi cyane mu gutuma umubiri uhehera bikanawufasha kuba hari imyanda wasohora.
Ku rundi ruhande ariko mu gihe umuntu anyoye kenshi amazi ashyushye kugeza nubwo abikora atabitewe no kumva yumagaye cyangwa yagize inyota, bishobora guteza ibibazo mu mubiri birimo no kwibasirwa n’umwuma kandi umuntu yibwiraga ko yanyoye amazi ahagije.
Kudasinzira neza
Kunywa amazi ashyushye inshuro nyinshi bigira uruhare mu gutuma umuntu adasinzira neza, cyane cyane ku bakunda kubikora mbere yo kujya kuryama, bitewe n’uko aya mazi atera umuntu kubyuka kenshi ajya kwihagarika bigahungabanya ibitotsi by’umuntu.
Bigira ingaruka ku mikorere y’impyiko
Gukunda kunywa amazi ashyushye bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’impyiko, cyane cyane ko binateza umubiri kugira umwuma bikanaviramo impyiko gusabwa gukora cyane ugereranyije n’imikorere yazo mu gihe umuntu yanyoye amazi akonje.
Gushya mu mubiri
Ni ingenzi cyane ko wita ku rugero rw’ubushyuhe rw’amazi ugiye kunywa kuko kwihata amazi ashyushye bishobora kukuviramo gushya ku rurimi, iminwa ndetse n’izindi ngingo zifite aho zihuriye n’inzira yose y’urwungano ngogozi.
Zirikana ko icyiza ari ukunywa amazi y’akazuyazi kurusha kunywa amazi ashyushye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!