Umushakashatsi ku bijyanye n’ikorwa ry’imiti n’ibiyigize hamwe n’ingaruka ishobora guteza, yatanze inama ko byaba byiza abantu bagiye birinda gutera iyo mibavu kuri ibyo bice.
Uyu mushakashatsi witwa Hanna Collingwood English, abinyujije mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yabanje gutondekanya ibyiza byo gukoresha umubavu ariko akomoza ku kuba abantu bakwiye kuba bazi uburyo bwo kuyikoresha neza mu rwego rwo kwirinda ibyago bishobora kwibasira uruhu biturutse ku mikoreshereze mibi yawo.
Hanna yavuze ko akenshi imibavu iba ikozwe mu binyabutabire bitari bibi ku buzima ariko bishobora gutuma uruhu rworoha mu buryo rwakwinjirwamo n’imirasire yangiza.
Yongeyeho ko bishobora no kuba intandaro yo gutera uruhu kwivumbagatanya, rukaba rwazaho ibimeze nk’amabara na cyane ko ibyo bice ari ibice bihingukirwaho cyane n’imirasire yangiza izwi nka ‘rayons ultraviolets’ by’umwihariko mu gihe cy’impeshyi.
Hanna yitanzeho urugero avuga ko we mu kwitera umubavu, yibanda mu irugu, ku gice cy’inyuma ku gikanu aho yise mu mizi y’umusatsi, ahantu agaragaza ko iyo umuntu ahisemo kuhatera bituma impumuro y’umubavu yiteye ayimarana umwanya muremure kandi ntibigire ingaruka mbi ku buzima bwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!