Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo umukobwa ukoresha amazina ya FindingFiona ku rubuga rwa Tiktok, yanyujijeho amashusho yitsa cyane ku kamaro ko kwisiga ‘sunscreen’, amavuta akora nk’umuti ukingira uruhu mu gihe umuntu ari mu ndege by’umwihariko ku bicaye ku myanya yo ku madirishya.
Icyo gihe yanavuze ku buhamya yahawe na bamwe mu babangamiwe bakanangizwa n’izuba mu gihe indege barimo yabaga igendera ku butumburuke bwo hejuru.
Ni amashusho yarebwe n’abarenga miliyoni ebyiri, abandi barenga 1000 bagira icyo bayavugaho nyuma y’aho uyu mukobwa agaragarije ko kuba wicaye mu ndege iri kugendera ku butumburuke bwo hejuru bishobora guteza ibyago byo kwibasirwa n’imirasire yangiza uruhu izwi nka ‘UV radiation’ cyane cyane ku bicaye ku myanya yo ku madirishya.
Ibyo Fiona avuga abihurizaho na Dr. Elizabeth Jones, inzobere ku bijyanye n’indwara z’uruhu, icyakora akagaragaza ko ibyago byo kugerwaho n’ingaruka z’iyo mirasire ari bike cyane ku badakunda kugenda mu ndege mu buryo buhoraho.
Mu nkuru ya The Huffpost, Elisabeth yagize ati “ibivugwa na Fiona ku ruhande rumwe ni ukuri, ariko harimo n’aho yibeshye kuko amakuru meza ari uko kugenda mu ndege rimwe cyangwa rimwe na rimwe bitapfa kugukururira ibyo byago.”
Uyu muhanga mu bijyanye n’indwara z’uruhu aburira abakozi ba za kompanyi z’indege barimo abapilote bakunda gukora ingendo nyinshi, kujya bitwarararika kuko baba bafite ibyago byinshi byo kugerwaho n’ingaruka z’iyo mirasire ku buryo uruhu rw’umuntu rushobora guhinduka nk’urw'umusaza imburagihe akazana iminkanyari akiri muto bikaba byanamuviramo kanseri.
Yabishingiye ku bushakashatsi bwo mu 2015 bwagaragaje ko abapilote n’abandi bakozi bo mu ndege baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa na kanseri y’uruhu izwi nka “melanoma” ugereranyije n’abandi bantu badakunda gukora ingendo z’indege.
Amadirishya y’indege akoranwa ubuhanga bwo kuba yabasha kurinda uyicayemo kutibasirwa n’imirasire yangiza izwi nka “UVB rays” ku rugero rwo hejuru, ariko ntabwo akoranye ubudahangarwa bwo kutinjirwamo n’imirasire izwi nka “UVA rays” mu buryo bwuzuye aho usanga ku ndege zimaze igihe amadirishya yazo ashobora gukingira iyo mirasire ku rugero rwa 50% gusa.
Uretse abo bakunda kugenda mu ndege n’abagenda mu modoka cyangwa abakorera mu nzu zifite ibirahure byinjirwamo n’imirasire, bagirwa inama yo gukoresha mu buryo buhoraho ariya mavuta azwi nka ‘sunscreen’ cyangwa ‘sun cream’, bikaba umwihariko ku bafite amateka yo kuba mu miryango yabo harimo abigeze kwibasirwa na kanseri y’uruhu.
Ikirenze kuri ibyo byose, ni uko abahanga mu bijyanye no kwita ku ruhu, bavuga ko byaba byiza buri wese ugenda mu ndege yitoje gukoresha sun cream umwanya uwo ari wo wose yagenda yicayemo.






Ibitekerezo 0