00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu umuntu agwa igihumure

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 27 March 2026 saa 01:51
Yasuwe :

Witabye telefoni maze wakira amakuru utari witeze. Mu kanya nk’ako guhumbya, isereri iragufashe, maze wisanga hasi. Nyuma y’iminota mike urakangutse wibaza uko byagenze birakuyobera. Waguye igihumure.

Nonese, kuki tugwa igihumure? Bigenda bite mu mibiri yacu kugira ngo tugwe igihumure? Wabyirinda ute?

Kugwa igihumure cyangwa se ‘syncope’ biterwa no gutakaza ubwenge by’akanya gato, bitewe n’uko nta maraso arimo oxygène ahagije ari kugera ku bwonko.

Tekereza ubwonko bwawe nka mudasobwa igezweho. Buba bukeneye oxygène twagereranya n’amashanyarazi.

Ubwonko bwakira mililitiro 750 z’amaraso buri munota arimo iyo oxygène buba bukeneye. Iyo iyo oxygène igabanutse mu buryo butunguranye, uhita wikubita hasi.

Ubona cyangwa ukumva ikintu giteye ubwoba cyangwa se gitunguranye cyane maze umubiri wawe ugahita ujya mu mimerere yo kwirwanaho.

Ibyo bizamura imisemburo y’imihangayiko, umutima wawe ugatera vuba, n’amaraso akiruka ku muvuduko wo hejuru, maze umwakura uzwi nka ‘vagus’ ugahita utangira akazi ko gusubiza ibintu ku murongo.

Hari igihe rero kabikorana igikabyo, kakagabanya ugutera k’umutima n’itembera ry’amaraso ku kigero cyo hejuru, bigatuma amaraso yageraga ku bwonko ahita aba make, maze ugahita ugwa igihumure.

Kugwa igihumure na none bishobora guterwa no kumara umwanya munini uhagaze, cyane cyane iyo uri ahantu hashyushye.

Nanone bishobora guterwa n’inzara. Ukikubita hasi ukabyuka uvuga uti ‘ahari ubanza nashonje!

Hari igihe nanone biterwa no gukora imyitozo ngororamubiri ikabije cyangwa se kugira amarangamutima menshi atewe no kumva amakuru atunguranye, yaba meza cyangwa mabi.

Akenshi iyo ugiye kugwa igihumure hari ibimenyetso ubona. Ibyo bimenyetso bikubiyemo isereri, kureba ibikezikezi, kubira ibyunzwe, gutera cyane k’umutima, cyangwa isesemi.

Ibyo nibikubaho, ujye uhita wicara hasi kuko bifasha amaraso kugera ku bwonko bitayagoye. Nanone ujye unywa amazi ahagije, wirinde kumara igihe kinini uhagaze aho bishoboka, cyane cyane ahantu hashyushye, kandi urire ku gihe.

Iyo uguye igihumure kubera inzara, umunaniro, cyangwa amarangamutima, akenshi ntabwo biba birenze. Ariko niba ukunda kugwa igihumura kenshi, nakugira inama yo kujya kwa muganga.

Hagati ya 2% na 6% by’abarwayi bakirwa mu bitaro ku Isi hose baba baguye igihumure, kandi bane ku ijana muri bo bahabwa ibitaro.

Nanone uko ugenda usaza niko ibyago byo kugwa igihumure biriyongera. Abantu bari mu myaka ya za 70 na 80, baba bafite ibyago byikubye inshuro enye byo kugwa igihumura kurusha abo baruta.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages