00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu zikunze kubuza abantu kugera ku ntego bihaye n’uko wazirwanya

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 24 October 2020 saa 12:54
Yasuwe :

Intego muri rusange ni ibyifuzo cyangwa imigambi umuntu aba yifuza kugeraho akabitegura, akabiha igihe ntarengwa agomba kubigereraho kandi akabiharanira ku giti cye.

Siyansi igaragaza ko abangana na 92% ku mwaka bananirwa gushyira mu bikorwa intego zabo ni ukuvuga umunani ku ijana gusa nibo babasha kugera ku ntego bihaye.

Ibikunze kuba imbogamizi yo kugera ku ntego

Kubaho wumva utekanye (To live in comfort zone)

Kumva ntakiguhangayikishije akenshi biba intandaro yo kutagera ku ntego yawe, cyane ko uba wumva uhagijwe n’urwego uriho. Reka guheranwa n’ubwoba bwo kugira icyo wakora kuko bishoboka ko wava ku rwego uriho ukagera ku rundi.

Imitekerereze mibi

Niba ubayeho ufite ubwoba, biragoye gutsinda inzitizi. Kugira ngo utsinde imitekerereze mibi, ugomba guhindura imitekerereze yawe kandi ugakora ibintu mu buryo bwawe. Iyo ukoze izi mpinduka wongera kugira imbaraga n’ishyaka.

Kunanirwa gufata ingamba zihamye

Niba ushaka gusohoza gahunda y’icyerekezo cyangwa intego, ugomba gufata ingamba. Ushobora kugira intego ikomeye kandi ifite icyerekezo gishimishije ariko ntacyo biba bimaze, niba udafite ingamba zihamye.

Kubura intumbero

Kubura icyerekezo ni nko gutwara imodoka yawe aho utamenyereye udafite ukuyobora. Urimo kugenda, ariko ntugere aho ukeneye kuba. Ufite igitekerezo cyaho ugomba kujya, ariko kubura icyerekezo cy’ibanze bizagutera gutakaza umwanya gusa.

Gutsindwa n’ubwoba

Niba wihaye intego kandi ukaba witeguye kubaho mu cyerekezo cyawe, uzahura n’ibibazo bizagutera ubwoba kandi mbere yo gutsinda ubwoba, ugomba kumenya neza icyo utinya kuko ubwoba n’imbaraga zikomeye zizagabanya ubushobozi bwawe bwo gukora.

Kwiyibutsa ibyahise

Witinda ku by’ejo kuko ntibizagaruka. Gusa ikintu ushobora gukora, koresha umunsi we’jo kugira ngo ugufashe kunoza uyu munsi maze ubeho ejo heza.

Ntucike amahirwe yawe ngo utakaze umwanya usigaye ugerageza kubyutsa ejo. Hindura ibitekerezo byawe kugeza ubu, ubeho ibyiza by’uyu munsi.

Gutegera amatwi abantu bihebye

Aba bantu bazahora bakubwira icyo udashobora gukora, bazahora babona uruhande rubi rw’ubuzima kandi bakumenyeshe ibyarwo.

Ntabwo ufite ubushobozi kubyo abandi bavuga; ariko ufite ubushobozi bwo kutabemerera kuvuga mu buzima bwawe.

Gutanga urwitwazo

Ugomba kwiga gufata inshingano zuzuye mu buzima bwawe. Emera aho uri, wigire ku mateka yawe, uhindure ibikenewe byose hanyuma ufate ingamba. Ni wowe ugomba kwimuka ukareka gutanga urwitwazo kuko ntawe ushobora kugukorera.
Kuranzika ibintu

Kuranzika ibintu ni uguhagarika gukora ibyo ugomba gukora uyu munsi ukabishyira ku w’ejo. Iyo utinze, ureka icyerekezo cyawe, ibyifuzo byawe n’intego zawe kuko uhora usubika gufata ingamba, ugahora utegereje ejo.

Mu gihe wihaye intego ntuyigereho haba hari ikibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages