Aba bana bavukiye mu bitaro byo mu Mujyi wa Split muri Croatie. Bombi ni abakobwa. Uwa kabiri yavutse nyuma y’iminota ibiri mugenzi we ageze ku isi.
Uwa mbere yavutze ku itariki 31 Ukuboza 2023, saa tanu n’iminota 59 mu gihe umuvandimwe we yavutse ku itariki ya 1 Mutarama 2024 nk’uko inkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ibivuga.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwatangaje ko ari ibintu bidakunze kubaho ko impanga zivuka mu myaka ibiri itandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!