Mu Ukwakira 2022 nibwo Dietrich Mateschitz yitabye Imana afite imyaka 78.
Amakuru dukesha 7sur7 avuga ko uyu mugabo wari umwe mu bantu batunze agatubutse muri Autriche, aho akomoka mbere yo kwitaba Imana yasize atanze agahimbazamushyi k’amayero 3000 ku bakozi 2000 bakorera uru ruganda. Bivugwa ko ibi yabikoze nk’uburyo bwo kubasezeraho.
Aya mafaranga yaje nk’inyongera ku mushahara aba bakozi bagombaga guhabwa mu Ukwakira 2022.
Ubuyobozi bwa Red Bull bwirinze kugira byinshi butangaza kuri iki cyemezo, gusa buvuga ko “muri Autriche byemewe ko abakoresha baha abakozi babo agahimbazamusyi k’agera ku mayero 3000 kandi ntacibwe umusoro.”
Bivugwa ko Red Bull yatanze agera kuri miliyoni 6 z’Amayero kugira ngo aba bakozi bose babashe kubona aka gahimbazamusyi basigiwe n’uwari umukoresha wabo.
Red Bull ifite icyicaro gikuru i Fuschl muri Autriche, ibarirwa umutungo wa miliyari 27$, agera kuri kimwe cya kabiri cy’aya yari aya Mateschitz. Kugeza ubu uru ruganda rukoresha abakozi 13 000 mu bihugu 172 rukoreramo.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!