00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impano itangaje Mateschitz wa Red Bull yasigiye abakozi be mbere yo kwitaba Imana

Yanditswe na IGIHE, Iradukunda Serge
Kuya 14 November 2022 saa 01:30
Yasuwe :

Byatahuwe ko mbere y’uko Dietrich Mateschitz uri mu bashinze uruganda rwenga ibyo kunywa rwa Red Bull yitaba Imana, yasize atanze agahimbazamusyi k’amayero 3000 (arenga miliyoni 3 Frw) kuri buri mukozi wo mu ruganda rwe.

Mu Ukwakira 2022 nibwo Dietrich Mateschitz yitabye Imana afite imyaka 78.

Amakuru dukesha 7sur7 avuga ko uyu mugabo wari umwe mu bantu batunze agatubutse muri Autriche, aho akomoka mbere yo kwitaba Imana yasize atanze agahimbazamushyi k’amayero 3000 ku bakozi 2000 bakorera uru ruganda. Bivugwa ko ibi yabikoze nk’uburyo bwo kubasezeraho.

Aya mafaranga yaje nk’inyongera ku mushahara aba bakozi bagombaga guhabwa mu Ukwakira 2022.

Ubuyobozi bwa Red Bull bwirinze kugira byinshi butangaza kuri iki cyemezo, gusa buvuga ko “muri Autriche byemewe ko abakoresha baha abakozi babo agahimbazamusyi k’agera ku mayero 3000 kandi ntacibwe umusoro.”

Bivugwa ko Red Bull yatanze agera kuri miliyoni 6 z’Amayero kugira ngo aba bakozi bose babashe kubona aka gahimbazamusyi basigiwe n’uwari umukoresha wabo.

Red Bull ifite icyicaro gikuru i Fuschl muri Autriche, ibarirwa umutungo wa miliyari 27$, agera kuri kimwe cya kabiri cy’aya yari aya Mateschitz. Kugeza ubu uru ruganda rukoresha abakozi 13 000 mu bihugu 172 rukoreramo.

Byatahuwe ko mbere y’uko Dietrich Mateschitz uri mu bashinze uruganda rwenga ibyo kunywa rwa Red Bull yitaba Imana, yasize atanze agahimbazamusyi k’Amayero 3000 (arenga miliyoni 3Frw) kuri buri mu kozi wo mu ruganda rwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages