Kugira ngo bemererwe kwinjiza amafaranga, hazarebwa niba amashusho abahanzi batangaje yararebwe nibura amasaha 8000 mu mwaka washize, cyangwa niba imiyoboro yabo ifite abantu miliyoni 20 barebye amashusho magufi [Shorts views] mu minsi 90 ishize.
Ibi bivuze ko intego zakubwe kabiri kuko ubusanzwe abahanzi basabwa amasaha 4000 y’amashusho yarebwe cyangwa abantu miliyoni 10 barebye amashusho yabo magufi.
Ingano y’abantu 1000 bagomba kuba bakurikira bihoraho [subscribers] umuyoboro wa YouTube yo ntiyahinduwe, ndetse n’abasanzwe bahembwa n’uru rubuga [ni ukuvuga abasanzwe bari muri YouTube Partner Program] bo ntibazagirwaho ingaruka n’izi mpinduka.
Ikindi ni uko abahanzi bagomba gukomeza kugira abantu miliyoni 10 bareba amashusho yabo magufi mu gihe cy’iminsi 90 kugira ngo bakomeze kwinjiza amafaranga aturutse mu kigega cyihariye cyagenewe abakora amashusho magufi [Shorts Creators Pool].
YouTube ivuga ko aya mavugurura ari ngombwa kubera ko amashusho magufi yo kuri uru rubuga arebwa inshuro zirenga miliyari 200 buri munsi, n’amasaha asaga miliyari imwe amashusho amara arebwa kuri za televiziyo buri munsi.
Kugira ngo ifashe abahanzi, YouTube irimo kwagura uburyo bwayo bw’ifatabuguzi rihendutse mu bihugu binyuranye.
Bivuze ko abahanzi bazajya babona umugabane ku mafaranga azajya ava muri serivisi yo kwishyura ifatabuguzi, hashingiwe ku gihe amashusho yabo yamaze arebwa, aho 55% bizajya bijya ku bakora amashusho maremare mu gihe 45% bizajya bihabwa abakora amashusho magufi.
Izindi mbuga nkoranyambaga nazo zirimo guhindura uburyo bwo guhemba abahanzi bazo, aho urubuga rwa X rwa Elon Musk ruherutse guhindura amwe mu mabwiriza yayo agenga uko abarukoresha bazajya bishyurwa harimo no kuba ibyo batangaza ari iby’umwimerere. Facebook na yo yatangije porogaramu nshya zigamije gukurura abahanzi bashya kuva kuri TikTok no kuri YouTube.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!