Iyi ndwara yatewe n’agakoko kitwa Cyclospora, kabonetse muri salade yakoreshwaga na restaurant za Taco Bell.
Iperereza ryakozwe ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe umutekano w’ibiribwa n’imiti (FDA), ryagaragaje ko salade yanduye yagezwaga muri restaurant za Taco Bell zo muri leta eshanu zirimo Indiana, Kentucky, Michigan, Ohio na West Virginia ivanywe muri Mexique.
Kugeza ubu, abantu barenga 1.644 bamaze kwandura iyi ndwara izwi nka Cyclosporiasis, itera impiswi zikabije, uburibwe bwo mu nda, kugira isesemi, kuruka no gucika intege. Muri abo, 94 bamaze kujyanwa mu bitaro kubera uburwayi bukomeye.
Abaganga bavuga ko iyo ndwara itavuwe ishobora kumara ukwezi kurenga, igatera umubiri kubura amazi menshi, nubwo akenshi idakunze guhitana abantu.
Nyuma yo kumenya inkomoko y’icyo cyorezo, ubuyobozi bwa Taco Bell bwatangaje ko bwahise buhagarika gukoresha salade yose yatangwaga hifashishijwe ibintu byaturutse muri Mexique.
Leta ya Michigan ni yo yibasiwe cyane n’iki cyorezo, aho inzego z’ubuzima zaho zivuga ko uyu mwaka hamaze kugaragara abarwayi barenga 5.000 bakekwaho cyangwa bemejwe ko barwaye iyi ndwara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!