Kwitsamura bibaho iyo hari microbe cyangwa ikintu cyinjiye mu myenge y’izuru, maze imitsi yo mu mazuru igahita yohereza ubutumwa ku bwonko ko hari ikintu kiri guhungabanya imikorere n’umutekano by’izuru.
Mu buryo utatekerejeho, uhita winjiza umwuka mwinshi maze ukawufunga. Ibyo bituma ibihaha byawe byaguka kandi agatuza kawe kakaza imbere. Ufunga amaso, ururimi rwawe narwo rugafunga igisenge cy’akanwa, maze mukanya nk’ako guhumbya, ugasohora uwo mwuka ku muvuduko wa kilometero 160 ku isaha. Ibi umubiri wawe ubikora kugira ngo wirinde indwara n’ibindi bintu byose bishobora kuwinjirira binyuze mu izuru. Ubwo bwirinzi ni nabwo umubiri uba uri gukoresha iyo ukoroye.
Iyo rero ukuruye umwuka mwinshi ugiye kwitsamura, bihindura umuvuduko w’itembera ry’amaraso hamwe n’uko umutima wawe utera.
Dr. Richard Conti wahoze ayoboye ikigo cya Leta zunze ubumwe za America cyiga ku bijyanye n’umutima (American College of Cardiology), avuga ko iyo umuntu agiye kwitsamura umutima utinda gutera ho gato ari nabyo byakomotseho imyumvire y’uko umutima w’umuntu uhagarara iyo yitsamura.
Amateka y’ijambo “God bless you” ashingiye ku byabaye mu kinyejana cya 14, ubwo icyorezo cya bubonic plague, kizwi cyane nka Black Death, cyibasiraga u Burayi kikica abantu bagera kuri miliyoni 50.
Kimwe mu bimenyetso by’iki cyorezo cyari inkorora no kwitsamura. Papa Gregory I yashishikarije abantu kuvuga bati “Imana iguhe umugisha” (God bless you) mu gihe bumvise umuntu yitsamura.
Icyo gihe kwitsamura byafatwaga nk’ikimenyetso cya mbere cy’uko umuntu yanduye icyo cyorezo cyahitanaga benshi, bityo gusabira umugisha uwitsamuye byari isengesho risaba Imana kumurinda urupfu rwabaga rumwugarije.
Andi makuru avuga ko gusabira umugisha umuntu witsamuye bifite inkomoko mu myemerere ya kera cyane, kuko mu mwaka wa 77, Umufilozofe w’Umuroma witwaga Gaius Plinius Secundus yanditse kuri uyu mugenzo, kandi avuga ko wari umaze igihe kinini ukorwa.
Mu mico ya kera bizeraga ko iyo umuntu yitsamuye yabaga ari kwirukana imyuka mibi mu mubiri we. Kuvuga ngo Imana iguhe umugisha byabaga ari ugusabira uwitsamuye n’abamukikije ngo Imana ibarinde iyo myuka mibi. Abantu bamwe nanone bizeraga ko roho y’umuntu yabaga ifite ishusho y’umwuka kandi igatura mu mutwe we. Bumvaga ko kwitsamura byashoboraga gutuma roho y’umuntu imusohokamo, bityo bakamusabira umugisha ngo Imana imurinde ibyo byago.
Kugerageza guhagarika kwitsamura mu gihe bije bishobora guturitsa imitsi y’ ubwonko, iy’amaso, amazuru n’ingoma y’amatwi. Abantu ntibashobora kwitsamura mu gihe basinziriye kubera ko imitsi ishinzwe iki gikorwa iba iri kuruhuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!