Abaturage bo mu Burengerazuba bwa Sri Lanka baravuga ko ku wa Mbere w’iki cyumweru batunguwe bikomeye no kugusha imvura idasanzwe, bakwitegereza bagasanga ari amafi ari kuva mu kirere.
Abahanga baravuga ko aya mafi adatandukanye na gato n’ayo abantu basanzwe barya, yaba akomoka ku muyaga udasanzwe wadutse mu migezi yo mu gace ka Chilaw wazamuye ayo mafi, nyuma akaza kumanuka aturutse mu kirere.
Gusa abaturage bo muri iki gihugu bo baravuga ko iyi mvura idasanzwe ari ifunguro ry’umugisha Imana yabamanuriye, na cyane ko bemeza ko ntawigeze abona aya mafi ava mu mazi.
BBC iravuga ko muri rusange amafi yose yaguye angana n’ibiro 50 kandi buri fi igapima hagati ya santimetero 5-8, ndetse ngo amwe yaguye ari mazima ku buryo abaturage bayashyiraga mu ndobo bakayasukiramo amazi agakomeza ubuzima.
Si ubwa mbere ibi biba muri iki gihugu kuko uretse imvura nk’iyi yaguye mu mwaka wa 2012 mu Majyepfo y’iki gihugu; muri uyu mwaka kandi hanaguye imvura idasanzwe y’amabuye ari mu ibara ry’umuhondo n’umutuku magingo aya bigikorwaho ubushatsi ngo hamenyekane impamvu yabyo.
Reba video yafashwe nyuma yo kugwa kw’iyi mvura idasanzwe



















TANGA IGITEKEREZO