00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imwe mu mico iranga umukobwa buri mugabo wese yifuza ko yamubera umugore

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 24 September 2019 saa 08:34
Yasuwe :

Abakobwa benshi batungurwa no kumva abasore basanzwe bakundana bababwira ko hari ibyo bifuza ko bahindura niba bashaka ko bazabana, aba bahitamo kubabwira ibi, ni ababa bababereye imfura, kuko hari uzahitamo kugusiga ntacyo mupfuye agashaka undi.

Umusore azishimira gukundana n’umukobwa wisiga ibirungo, asohokana bagenzi be n’inshuti bakirahira ubwiza bwe yewe yafata n’agasembuye bakagasangira. Azishimira umukobwa mwiza wambara ibintu bigufi cyangwa bimufashe abandi basore bakifuza kuba mu mwanya we.

Ariko se kuki azajya gushaka agahitamo unyuranyije n’ibi byose? Agahitamo uwambara akikwiza, utuje, udashamadukira ibigezweho, wubaha, utuje, uzi ubwenge, uvuga make n’ibindi?.

Kuba uri mwiza uhiga n’abandi ikimero, ku musore mukundana yumvaga bihagije kuko yari akiri muto, ariko kuko urugo rutubakirwa kuri ibi niyo mpamvu n’agera igihe cyo gushaka ntuzatungurwe no kumva agize ibyo akubwira guhindura nyamara yarakubwiraga ko ari byo agukundira, cyangwa agahitamo kugusiga agashaka undi.

Imwe mu mico iranga umukobwa umugabo wese yifuza kugira umugore

Umukobwa w’umunyakuri

Ukuri mu rugo ni ingenzi cyane kuko byagora benshi kubana n’umugore mwiza ariko utajya ukubwiza ukuri na rimwe ndetse utanizera ibyo akubwira.

Umukobwa wiyubaha akubaha uwo bakundana n’abandi

Kwiyubaha bivuze kwimenya, kumenya abo ukwiriye kugendana nabo no kumenya ibyo ukwiriye gukora n’ibitagukwiye nk’umugore ndetse uzaba n’umubyeyi.

Abagabo bakunda abagore babumva ndetse haba hari icyo batemeranywaho bakabivuga mu buryo buboneye butarimo agasuzuguro.

Umugabo kandi aho ava akagera akunda umugore uzamwubahira umuryango n’inshuti ndetse yewe ntibashimishwa no kuba wasuzugura cyangwa ugafata nabi umukozi wo mu rugo.

Ufite ibitekerezo bikuze ariko uzi gutebya

Abagabo ntibakunda abakobwa bagaragaza ubwana cyane ariko nanone ntibishimira abakobwa batazi kuganira, barakazwa n’ubusa ndetse bavuga nabi igihe umuntu abaserereje bikino.

Umukobwa ufite intego

Umukobwa ukuze arangwa no kugira icyerekezo, ndetse agaharanira kugira icyo ageraho adashingiye ku mugabo gusa, abagabo bakunda umukobwa bicara akabaganiriza ku cyo yumva yifuza kugeraho mu buzima n’uburyo azakigeraho.

Umukobwa uzi ubwenge

Ibiganiro byuje ubwenge bituma umugabo arushaho kugukunda kuko mwungurana ibitekerezo. Umukobwa uzi ubwenge ku bagabo ni wawundi uba uzi aho Isi igeze mu bijyanye n’amakuru ku buryo ibiganiro bye bitibanda gusa kuri filimi zasohotse, insokozo nshya, imyenda igezweho n’inkweto nziza.

Umukobwa uca bugufi

Iteka abantu baca bugufi bakwiye kurangwa n’umuco wo gushyira ibyifuzo by’abandi imbere rimwe bikabanziriza n’ibyabo.

Ku mugabo iyo abonye umukobwa umeze gutya yumva ntawamuruta kuko aba yumva ko uwo mukobwa azamushyira imbere muri byose.

Hari bimwe mu byo kwitaho mu gihe ushaka umukobwa muzarushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages