Ubwo Yesu yari abajijwe n’abigishwa be ibikwiye kuranga umukuru mu bwami bw’ijuru, yahamagaye umwana amuhagarika hagati yabo arangije arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru, Nuko uzicisha bugufi nk’uyu mwana muto, ni we mukuru mu bwami bwo mu ijuru, Uwemera umwana umwe muto nk’uyu mu izina ryanjye, ni jye aba yemeye.” (Matayo 18:3-5)
Aya magambo ya Yesu yerekana ko umuntu mukuru hari byinshi yakwigira ku mwana muto hatitawe ku bunararibonye yaba afite.
Iyi ni imwe mu mico iranga abana ariko ikaba yafasha n’abantu bakuru mu gihe nabo bahitamo kuyikurikiza.
Kwishima
N’ubwo abantu bakuru banyura muri byinshi rimwe na rimwe bikababuza ibyishimo, ukwiye kurangwa n’ibyishimo nk’abana bato ,ukishimira akazi gashyashya wabonye, ukishimira inshuti nshya wungutse by’umwihariko ukishimira kuba ukiriho.
Kwishima iyo biherekeje n’umurava nibyo bifasha umuntu kugera ku nzozi ze.
Kutagira ubwoba bw’ibintu bishya
Umwana ntajya ahangayikira ingaruka zishobora kuva mu kintu gishya ari kugerageza. Nk’umuntu mukuru uyu muco ukwiriye ku kuranga ukumva ko kugerageza gukora ikintu utari usanzwe ukora ariho haturuka amahirwe, kuko biba byiza kwicuza icyo wakoze kuruta kwicuza icyo utakoze nyuma yo kubona amahirwe yari akirimo.
Kugira amatsiko
Imwe mu mico ikunda kuranga abana ni ukubaza ibibazo byinshi, kwitegereza abantu cyangwa ibintu, ibi babiterwa n’amatsiko.
Umuntu mukuru na we biba byiza iyo agira amatsiko kuko umuntu muzima arangwa no kugira amatsiko kuko bimutera kwiga ibintu bishya, kumenya ahantu hashya ndetse bigatera kunyurwa igihe ubonye ibisubizo by’ibyo wari ufitiye amatsiko.
Kuvuga no kwerekana icyo utekereza utanyuze ku ruhande
Umwana iyo umurakaje arabikwereka, icyo atekereje arakikubwira atitaye ku buryo uri bugifate. Abantu bakuru ntibagomba kugira ubwoba bwo kuvuga icyo batekereza kubera ko bumva ko gishobora kutemerwa cyangwa ngo gihabwe agaciro.
Buri gihe kubwira abantu icyo bashaka kumva bituma ubivuga yumva muri we aboshywe kuko atari byo byari bimuri ku mutima, akaba ariyo mpamvu abantu bakuru bakwiye gutera ikirenge mu cy’abana bakiga kuvuga no kwerekana ibintu uko babyemera.
Gukunda utizigamye
Abantu bakuru bakunze kurangwa no kwizigama mu mubano bagirana n’abandi kuko bumva ko inshuti zabo umunsi umwe zishobora kubatenguha urukundo babakunze rugapfa ubusa, nyamara ku bana bo bakunda inshuti zabo nta bwoba bw’ibishobora kuzaba ahazaza.
Kwakira impinduka mu buryo bwihuse
Bimwe mu biranga abana ni ukwakira impinduka mu buryo bworoshye, kwibona mu hantu hashya bimukiye, ku ishuri rishya yagiye kwigaho ndetse no guhindura igihugu ntibimufata umwanya munini kuhamenyera ndetse no kugira inshuti aha hantu hashya yimukiye.
Uyu muco waba mwiza n’abantu bakuru bawize bityo ntibakajye bagorwa n’akazi gashya batangiye n’ahantu hashya bimukiye.
Kudahatiriza
Iyo umwana ananiwe amenya ko akwiriye kuruhuka, kandi iyo babonye ibintu bitari kugenda uko babyifuzaga ntibatinda gufata icyemezo cyo guhindura bakajya mu bindi ariko ku bantu bakuru usanga akenshi bibagora kwakira ko ikintu runaka cyangwa amahirwe runaka bagerageza atazakunda bityo bagakomeza guhatiriza n’ubwo yaba abibona neza ko bishobora kutagira icyo bitanga.
Kwakira ibintu
Umwana wavutse agasanga umuryango we utifashije ni gake bishobora kumubuza ibyishimo bye no kubaho ubuzima bwe anezerewe nk’umwana, ariko ku bantu bakuru kumva ko adafite ubushobozi bwo kugura ikintu runaka yashakaga si kenshi abyihanganira ndetse ngo abyakire. Uku kutihangana no kwakira ko ufite ubushobozi buke nibyo bivamo ishyari.





Ibitekerezo 0