Abanyarwanda hafi ya bose bambara imyenda ya caguwa, ni ukuvuga imyenda icuruzwa itavuye mu ruganda ahubwo iba yarambawe n’abandi. Abayambara bibaza inkomoko yayo ku buryo baba batabivugaho rumwe aho usanga hari abemeza ko iza ari imfanshanyo, maze hakagira abayishakamo indonke, abandi bo bakavuga ko iba yaratawe ahantu runaka n’abazungu bayiharurutswe hakagira abayitora bakayigurisha.
IGIHE yanyarukiye mu Mujyi wa Kigali ahakorera bamwe mu bacuruzi batumiza iyo myenda mu mahanga nabo bakayiranguza abayicuruza mu buryo bw’ubucogocogo (detail).
Niyongombwa ucururiza mu Mujyi wa Kigali rwagati avuga ko imyenda acuruza ayirangura I Dubai aho igera ivuye Iburayi no mu bindi bihugu bya Amerika n’u Bushinwa.
Umucuruzi witwa Jules nawe uranguza imyenda ya caguwa avuga ko bayirangura I I Dubai ariko ko nabo (Dubai) baba bayikuye ahandi.
Ati “Kenshi iva mu bihugu by’Uburayi nk’u Butariyani, u Budage, u Bubiligi, u Buholandi na Canada. Muri Australia naho isigaye ivayo ariko si myinshi cyane ndetse no mu Bushinwa imyenda ya caguwa isigaye ivayo ariko hashize igihe gito”.
Uko imyenda ya caguwa iboneka/ikusanywa
Jules avuga ko imyenda ituruka Iburayi iba ivanze kuko imyinshi iba yarambawe ariko ko hari n’imike iva mu maduka itarambawe kuko iba imazemo igihe kinini kandi wenda bashaka gushyira imyenda mishya mu iduka cyangwa se mu mpera z’umwaka (solde). Icyo gihe ngo ni hahandi usanga mu myenda ya caguwa harimo igaragara nk’ imishya.
Jules avuga ko hari abashinzwe kuyikusanya ndetse bakajya no mu baturage hirya no hino gushakayo imyenda yambawe.
Aba bacuruzi bavuga ko ubundi buryo imyenda ya caguwa iboneka wenda ari mu mpera z’igihe runaka (saison) hagiye gutangira ikindi gihe (saison) nabwo bashobora kuba bayitanga bakayigurisha ku giciro gito cyane.
Jules ati “[…] nk’igihe cy’imbeho iyo kirangiye hakaza izuba nibwo bashobora gusohora iyo myenda mu iduka cyangwa se abantu ku giti cyabo bakayitanga ndetse n’igihe cy’izuba cyarangira bikaba uko”.
Uyu mucuruzi akomeza avuga ko na none hari abantu ku giti cyabo bayigurisha (nk’iyo bayirambiwe) aho usanga hari ibigo binini byafunguye ahantu runaka abantu baza kuyishyira bayikuye mu ngo zabo bakayibagurira nabo bakongera bakayigurisha bayohereza mu bihugu bikennye icyakora ariko ngo hari na bake bashobora kuyitangira ubuntu (imfashanyo).
“Naguha urugero ni kwa kundi inaha mu Rwanda hari abagurisha bya byuma bishaje hakaba ababigura bafite ibyo babikoramo, inkweto se…ni ukuvuga ko hari igihe uba ufite umwenda ukumva urawurambiwe bitavuze ko ushaje ukaba wawugurisha. Ni muri ubwo buryo iboneka (...) Baba bayiguriwe n’ubwo abantu bazi ko aba ari imfashanyo cyangwa imyenda y’abapfuye nk’uko hari ababivuga ariko sibyo”.
Uko imyenda ya caguwa itegurirwa I Dubai
Aba bacuruzi bombi Niyongombwa na Jules bagaragaza ko imyenda ya caguwa iva Iburayi n’ahandi ivangavanze kuko baba bayikuye ahantu hatandukanye hanyuma yagera i Dubai ikavangurirwa mu nganda zibishinzwe igashyirwa mu mabaro.
Niyongombwa abisobanura muri aya magambo ati “Muri izo nganda bakora akazi ko kuyivangura bakurikije ubwoko bw’imyenda. Aha bivuze ko amapantalo bayashyira ukwayo, amakanzu, amajipo, amashati, imipira mbese buri bwoko bukajya ukwabwo bakabushyira mu gipfunyika cyabwo. Muri uko kuvangura kandi byumvikane ko banakurikiza iy’igitsina runaka ikajya ukwayo. Icyakora imyenda y’abana yo akeshi usanga iba ivangavanze”.
Muri uko kuyivangura kandi ngo habamo ibyiciro nka bibiri; haba icyiciro cy’imyenda ifite ubwiza (qualite) bwa mbere n’ubwa kabiri. Ariko bo ngo usanga bakunze kuzana iyo mu cyiciro cya kabiri kuko ari yo iba iciriritse naho ngo iyo mu cyiciro cya mbere ifite ibindi bihugu yoherezwamo ikaba wenda yanasubira Iburayi.
Niyongombwa asobanura ko impamvu barangurira i Dubai ari uko ariho hari isoko ryoroheye Afurika kurusha uko umuntu yajya Iburayi ndetse kandi ko iyo myenda iba ihendutse kuruta uko bayikura Iburayi.
Avuga ko bayirangura ku biro aho buri baro iba ifite nk’ibiro 45. Ituruka mu Bushinwa yo hari iba ifunze mu mabaro y’ibiro ijana.
Aba bacuruzi bagaragaza ko imyenda ya caguwa itakiza ari myinshi nk’uko byari bimeze mbere. Ibi ngo biterwa n’uko mu gihe habagaho ihungabana ry’ubukungu Iburayi no ku isi hose abantu benshi ngo basigaye babika imyenda yabo iyo igihe (saison) runaka kirangiye yaba ku ruhande rw’amaduka cyangwa abantu ku giti cyabo.
Jules ati «Nk’ubu yaragabanutse kuko umuntu yashoboraga gukuramo umwenda kuko saison irangiye ntazongere kuwambara ariko ubu ashobora kuwukuramo akawubika akazongera akawambara ubutaha iyo saison igarutse bivuze ko batagifite amafaranga yo gupfusha ubusa nka mbere».
Impamvu imyenda ya caguwa ikundwa
Nk’uko bisobanurwa n’aba bacuruzi, impamvu imyenda ya caguwa ikundwa na benshi n’ubwo iba yarambawe ngo ni uko usanga iyo uwuguze aba ari umwenda wambara ntusange hari undi uwambaye bivuze ko uba ari umwihariko wawe gusa.
Bemeza ko abantu bo mu Rwanda badakunda kwambara ibisa n’iby’abandi kandi ko buri wese abonamo ijyanye n’urugero arimo hamwe n’ubushobozi bwe.
Niyongombwa ati «Hari uza ashaka imyenda ya nimero ya mbere iba ari mishya hari uza asaba iyo mu cyiciro cya kabiri gutyo gutyo bitewe n’ubushobozi bwe. Hakaba n’iza kurangurwa n’abo mu giturage ku buryo uyigura abonamo nk’umwenda wa 200 uw’ijana se, nyine usanga igera ku bantu benshi kandi igatungwa na benshi. Muri macye buri wese n’ubushobozi bwe ashobora kurangura no kugura».
Kuki hari imyenda ya caguwa yaciwe ariko ikaba ikigaragara ku isoko?
Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda, Ikigo gishinzwe ubuzirangenge (RBS) cyaciye igurishwa ry’imyenda y’imbere ya caguwa, ni ukuvuga amakariso, amasutiye, amasengeri n’amasogisi. Impamvu yaciwe ni uko ari imyenda ishobora kwanduza indwara z’uruhu, izandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihe waba wambaye nk’ikariso yambawe n’umuntu urwaye izo ndwara n’ibindi.
Icyakora ariko n‘ubwo iyo myenda yaciwe, iracyagaragara ku isoko. Abayicuruza bavuga ko impamvu batayireka ari uko usanga abaguzi bayikunda aho bavuga ko iba ikomeye bityo rero bayibabaza abacuruzi bakayizana ariko ukaba wakwibaza aho ica kandi itemewe.
Abacuruzi Niyongombwa na Jules batumiza imyenda ya caguwa hanze babwiye IGIHE ko mu yo bazana iy’imbere itabamo kuko yaciwe kandi ko ngo ntaho wanayinyuza.
Babisobanura muri aya mgambo bati “Abo mubona bayifite nibaza ko wenda ari abari barayisigaranye batarayica kuko ubu ntishobora guca Magerwa. Cyeretse se wenda niba bashobora kuba bayikura mu bihugu duturanye bayinyujije kuri imwe mu mipaka, ibyo birashoboka”.
Ibi aba bacuruzi bavuga byemezwa na Philippe Nzayire, Umuyobozi ushinzwe ubuziranenge muri RBS, wabwiye IGIHE ko imyenda ya caguwa y’imbere yaciwe kandi ko n’abacuruzi babizi ariko ashimangira ko aho iboneka iba yaje ku buryo bwa magendu.
Ati ”Mu igenzura dukora, iyo imyenda y’imbere ya caguwa ntikiza rwose kuko mu imenyekanisha (declaration) barayihambura tukareba. Gusa nk’uko imipaka yacu iteye namwe mubizi ahitwa umupaka wose si ko dufiteho umukozi».
Nzayire asobanura ko abakozi ba RBS bari ahantu hake, bityo ngo iyo myenda ishobora kuba yinjira mu buryo bwa magendu ku mipaka RBS idakoraho.
Foto: Faustin



















TANGA IGITEKEREZO