Urubuga elcrema rugaragaza uburyo bwiza bw’ubwenge umugore akwiye gukurikiza akabona icyo ashaka cyose ku mugabo yewe n’icyo atamusabye akacyibwiriza kubera kumworohera no kumenya igihe nyacyo cyo kuganira ku bibazo.
Muhe icyubahiro cye
Umugore uzi guha umugabo icyubahiro cye azamukuraho icyo yifuza cyose ariko ibyo ntibyakunda ubaye uri umugore uhora utongana cyangwa uvuga nabi.
Iyo wubaha umugabo, ukabimugaragariza, ukamuha agaciro ke, na we biramworohera kutabasha kugira icyo akwima.
Hitamo kumuganiriza igihe yishimye
Ibintu byose umuntu akora aba agomba guhitamo igihe gikwiriye cyo kubikora, n’iyo ushaka guteka neza ushaka umwanya uhagije.Ni byiza rero ko niba wateguye kugira ikintu uganiriza umugabo wawe cyangwa ushaka kumusaba ko ureba igihe gikwiriye.
Ni ukuvuga ko ugomba kumuganiriza yaruhutse, yishimye ku buryo ubona ko ubucuti bwawe nawe ari nta makemwa.
Kumubwira mu mwanya utari uwabyo bishobora gutuma ubura ibyo washoboraga guhabwa.
Mushimire ibyakozwe
Ugomba gushimira umugabo wawe ibyo yagukoreye n’iyo twaba ari utuntu dutoya.Iyo umugabo wawe abonye ko utari ingayi no gukora ibirenzeho arabikora.
Uko uhora umushimira, arushaho kumva ko yakora n’ibibyo utamusabye.
Nawe iga gutanga
Ntabwo ubereyeho gusaba, kugaragaza ibyifuzo no guhabwa gusa,niba hari ibyo umugabo wawe ajya agukorera nawe gira ibyo umukorera.
Ubu ni uburyo bwiza bwo gutuma yumva ko nawe umwitayeho bigatuma gusubiza icyo umushakaho bimworohera.
Gira kwihangana
Ntugomba kurakazwa n’uko atasubije ibyifuzo byawe ngo utongane cyangwa uragaraze uburakari.
Nutongana uzaba ushenye umubano wanyu nyamara kwihangana ukarindira byatuma agenda akugarukira ukabasha kubona ibyo umushakaho.
Mutungure
Abagabo burya bashimishwa n’utuntu duto, kumutungura wamuteguriye impano bituma urukundo rwongera gukanguka muri we, bityo ukamubonaho ibyo wifuza byose.
Uzabigerageze ujye umutungura kenshi uzareba uburyo aguha agaciro mu kubahiriza ibyifuzo byawe.
Ntukamunegure
Si byiza kunegura umugabo wawe umuhimba amazina cyangwa ugarura amateka y’ibyashize n’iyo yaba adasubiza ibyo umwifuzaho.
Niwirinda ibyo, ubaza umugaragarije ko umukunda uko yaba ari kose kandi na we iyo abibonye bigenda bimuhindura akakugarukira.
Kudaca ku ruhande
Abagore benshi usanga batavuga ngo bahuranye icyo bakeneye, bagenda baca ibintu ku ruhande .Ibyo bitera umugabo umujinya kuko akenshi aba atanasobanukiwe icyo umusaba nyirizina.
Ugomba gusobanura ibintu neza, ibyo ushaka n’uburyo ubona byakorwamo.
Gira ikinyabupfura
Kugira ikinyabupfura ni ikintu cyo kwitabwaho, wubaha umugabo wawe ari uko ufite ikinyabupfura kuko nibwo umenya kuvugana ijwi ryoroheje igihe undi avuganye ubukana.
Ibyo ukeneye byose ugomba kubivugana kwiyoroshya no kugaragaza ko wubaha uwo mwashakanye atari ukumutegeka.
Koresha ibyiyumviro byawe
Umugore afite uburyo aremyemo yakoresha ariko adatonganye maze ibyo ashaka akabibona.
Igihe ubwiye umugabo wawe ukabona atakumva cyangwa akakubwirana ubukana, ushobora kwifata nk’umuntu utunguwe cyangwa se ukagaragaza ko utishimye ariko utavuze.
Burya ngo umugabo iyo agukunda by’ukuri ntiyishimira kukubona ubabaye, ni yo mpamvu iyo ubabaye ariko utamutonganyije akemura ikibabazo cyakurakaje.
Ushobora kandi kumureba neza,ukamusekera kandi aguhakaniye, izo mbaraga zibasha kumuhindura ku byemezo yari yafashe.

Ibitekerezo 0