Bivugwa ko urukundo rudahatiriza kandi nta wushobora gutegeka undi gukunda uwo adashaka ariko bamwe mu rubyiruko bemeza ko ibaba ry’inyoni yitwa ‘matene’ ryajyaga rifashishwa nk’umuti mu rukundo.
Abahungu bafata iyi nyoni mu buryo butandukanye bitewe n’uko hari abemeza ko ibaba ryayo ari umuti ukomeye w’urukundo, icyakora nta bushakashatsi bwarikozweho.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bemeza ko bakuze bumva ko umuhungu ufite ibaba rya Matene nta mukobwa upfa kumwanga.
Bavuga ko kubera iyo myumvire byatumaga iyo umusore yifuzaga gukundana n’umukobwa yarabanzaga akarishakisha kugira ngo atazamubenga.
Mugisha Hatam w’imyika 35 y’amavuko wo mu Murenge wa Kimisagara, avuga ko ubwo yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye yigeze kujya gushakisha iri baba kugira ngo abashe gukundana n’umukobwa bigaga mu kigo kimwe.
Yagize ati “ Sinabihagararaho ariko nanjye nakuze nzi ko ibaba rya matene ari umuti w’urukundo ndetse ko umusore urifite buri mukobwa wese ashatse amubona.”
Yakomeje avuga ko ibi byaje gutuma rimwe na we ajya kurishaka kugira ngo akundane n’umukobwa wari waranze ko bakundana uretse ko yagize amahirwe make akaribura.
Munyaneza Bruno wo mu Murenge wa Nyakabanda yagize ati “Hari igihe twirirwaga muri Mont Kigali dushaka iryo baba kugira ngo tubashe kubona uko dukundana n’abakobwa batatwikozaga.”
Gukoresha iri byaba bisa n’ibigoye
Abakoresheje iri baba bemeza ko imikoreshereze yaryo igoye kuko bisaba ko umuhungu arikoza mu nkari z’umukobwa yifuza ko bakundana.
Munyaneza yagize ati“ Umuntu wa kera wese ashobora kuba azi iby’ibaba rya matene; ubu ntibikiuvugwa cyane. nanjye nigeze kera kurishakishiriza hasi no hejuru kubera umukobwa wari waranyanze, ngira ikibazo cy’uburyo nzabona inkari z’umukobwa nifuzaga.”
Renzaho Danny w’imyaka 28 we yemeza ko yigeze gukoresha ibaba rya matene kugira ngo akundane n’umukobwa wari warananiye abahungu bose bigaga ku kigo kimwe.
Yagize ati “ Nibyo ni umuti nanjye nararikoreshaga abakobwa kandi bakankunda cyane uretse ko ntahamya 100% ko ari ryo ryatumaga bankunda.”
Abakobwa banze ko amazina yabo atangazwa bemeje ko bakuze batinya ibaba rya matene kubera ko bahoraga bumva bivugwa ko ari uburyo abahungu bakoresha kugira ngo bigarurire abakobwa, gusa batekereza ko yari imyumvire y’abana.



















TANGA IGITEKEREZO