00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama zafasha umugore ushatswe n’umugabo ufite abana

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 21 October 2013 saa 09:18
Yasuwe :

Umugore ushatwe n’umugabo akamusangana abana, hari igihe ahura n’ibibazo bitandukanye, biterwa n’abo mu muryango cyangwa na mukeba we iyo akiriho.
Inama zagufasha guhangana n’ibyo bibazo
Nk’uko tubikesha akanyamakuru Réveillez-vous, niba warashatse umugabo ugasanga yaratandukanye n’umugore yaramusigiye abana, jya wishyira mu mwanya wa nyina w’abana urera, kandi umwizeze ko utagamije kumusimbura. Jya umubwira amakuru y’abana be, ariko wibande ku byiza, ujye umugisha inama kandi umushimire (…)

Umugore ushatwe n’umugabo akamusangana abana, hari igihe ahura n’ibibazo bitandukanye, biterwa n’abo mu muryango cyangwa na mukeba we iyo akiriho.

Inama zagufasha guhangana n’ibyo bibazo

Nk’uko tubikesha akanyamakuru Réveillez-vous, niba warashatse umugabo ugasanga yaratandukanye n’umugore yaramusigiye abana, jya wishyira mu mwanya wa nyina w’abana urera, kandi umwizeze ko utagamije kumusimbura. Jya umubwira amakuru y’abana be, ariko wibande ku byiza, ujye umugisha inama kandi umushimire mu gihe azikugiriye.

Ujye wirinda gukabya kugaragariza abana urukundo, mu gihe bari kumwe na nyina ubabyara, kandi ujye wirinda kunegura umubyeyi mugenzi wawe bumva, kuko bibatera agahinda, bakumva ubangira umubyeyi.

Mu gihe umwana yagiye gusura nyina, akakuvuga nabi, umwana akaza akabikubwira, ujye wibanda ku byiyumvo by’umwana. Ushobora nko kumubwira uti “mbabajwe n’uko wumvise ibyo yavuze. Mama wawe yarandakariye, kandi rimwe na rimwe iyo abantu barakaye, bavuga ibintu bitari byiza.”

Mu gihe ubyaye, uzirinde gutonesha abana bawe, kurusha abo usanze, kuko biteza ishyari mu bana, bityo urwango rugatongora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages