00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama zagufasha kwizihiza iminsi mikuru neza udasesaguye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 December 2019 saa 07:44
Yasuwe :

Imyiteguro y’iminsi mikuru isoza umwaka irarimbanyije! Ni igihe usanga buri wese afite imigambi y’uko azayizihiza, benshi bavuga ko ari ukwishimira ibyo bagezeho mu minsi irenga 360 ishize bakora.

Imwe mu migambi usanga abantu bavuga ni ugusohokera ahantu heza, gusura imiryango ku bakorera kure yayo, kugura imyambaro mishya yo gusohokana, guteka ibiribwa bidasanzwe kuri bamwe n’ibindi.

Ushizimpumu François wo mu Karere ka Nyarugenge yabwiye IGIHE ko umufasha we n’abana batangiye kumubwira ibyo azabahahira kuri Noheli n’Ubunani mu mpera z’Ugushyingo 2019.

Ati “Ni nk’akamenyero iyo ukwezi kwa 12 [Ukuboza] kugiye gutangira, umugore n’abana banjye batangira kumbwira ko kuri Noheli n’Ubunani batagomba kubura inyama, ifiriti n’ibindi biribwa usanga turya rimwe na rimwe. Ubwo nanjye iyo babimbwiye mpita ntangira gukora mbika macye macye kugira ngo uwo munsi batazahumurirwa n’ibyo abaturanyi batetse.”

Ushizimpumu uvuga ko nta kazi gahoraho agira kamwinjiriza amafaranga, abasha kwinjiza ibihumbi 150Frw ku kwezi ariko asabwa kwishyuramo inzu n’ibindi nkenerwa by’urugo. Ibi byiyongeraho kubagurira imyenda mishya bazasohokana.

Mutuyemariya Joseline ucururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Nyabugogo, avuga ko Noheli n’Ubunani ari iminsi umuntu agomba kwishimira ko Imana yamurinze umwaka wose n’umusaruro w’ibyo yakoraga rimwe na rimwe atabashije kubona uko yishimishamo.

Ati “Buriya icyo waba ukora cyose, iminsi 360 ni myinshi umuntu akora aba agomba kureba niba hari icyo imusigiye, akanakishimira. Gusa ugomba kubyishimira ariko ugendeye ku bushobozi ufite.”

Inzobere mu by’icungamutungo, akaba n’umuyobozi mukuru wa Axis Pensions Ltd, ikigo mpuzamahanga gifasha abageze mu zabukuru kwizigamira no gucunga umutungo ishami ryo mu Rwanda, Eric Quartey, yabwiye IGIHE ko hari ibintu by’ingenzi abantu bakwiye kubanza gutekerezaho mu gihe bategura kwizihiza iminsi mikuru.

Ati “Niba Mutarama ya 2019 yarakubereye ukwezi kubi mu by’ubukungu bisobanuye ko wakoresheje amafaranga menshi mu minsi mikuru isoza umwaka wabanje. Ibyo ni ibintu udakwiye kujyana mu mwaka wa 2020.”

Quartey yavuze ko hari ibintu by’ingenzi buri muntu akwiye kwitaho mu gihe yitegura kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, ukazarangira bidahungabanyije ubwizigame bwe, agakora ku buryo atarenza kimwe cya kabiri cy’amafaranga yinjiza.

Bivuze ko niba uhembwa ibihumbi 150Frw udakwiye gukoresha arenga ibihumbi 75Frw utegura iminsi mikuru.

Iyi nzobere ivuga ko kwizihiza iminsi mikuru atari bibi ariko umuntu akwiye kubanza gukora urutonde rw’ibyo azakenera kugura, ibikorwa cyangwa ibitaramo yitegura kwitabira, impano ashaka gutanga, ingano y’amafaranga bizamusaba n’ayo azatangira buri muntu.

Ati “Nk’igihe ushaka gukora ingendo za kure hari uburyo bwinshi bwo kwizigama ku byo uzakoresha mu ngendo ujya mu biruhuko. Kora urutonde rw’ikiguzi cy’ibyo uzakenera nk’itike y’indege, aho uzaryama, ubwishingizi bw’urugendo n’ibindi.”

Quartey avuga ko nyuma yo gukora urwo rutonde usabwa kugenzura uko amafaranga yagennye uyakoresha mu kwirinda ko urenza amafaranga yateganyijwe.

Ati “Umuntu agomba kwirinda kuba yafata umwenda atigeze ateganya, akoresha mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka. Umuntu agirwa inama yo gushora imari mbere yo kugira amafaranga asohora ariko ni ingenzi muri iki gihe hari inguzanyo nyinshi z’iminsi mikuru ugomba kwirinda gufata cyane kuko kuzishyura bishobora kuzakubera umutwaro umwaka utaha.”

Quartey avuga ko muri iki gihe usanga abantu bari ku gitutu cyo kugura impano zitandukanye, cyane cyane abafite gahunda zo kujya iwabo mu byaro, ugasanga birabasaba amafaranga menshi bashaka gushimisha abantu birenze ubushobozi bafite.

Ati “Tanga icyo ushobora kugura, wibuke ko agaciro cy’ibyo ujyanye atari ingenzi mu rugendo uzakora.”

Muri iki gihe, umuntu aba asabwa kumvikana n’inshuti ze ku byo yateganyije kuzakoresha agura impano kugira ngo akomeze gucunga neza ingengo y’imari afite. Ku bijyanye no kugurira impano umuryango, umuntu ngo aba agomba kubwira abakuze ko azagurira abana gusa.

Nubwo ari wowe waba wateguye ibirori ngo nta mpamvu yo kumva ko ari wowe byose bireba kandi uri kumwe n’inshuti, ushobora kubasaba nabo bakagufasha kugura nk’icyo kunywa cyangwa ikindi mukenera.

Mu gihe cy’iminsi mikuru kandi inzobere mu by’icungamutungo zivuga ko umuntu aba agomba kugura gusa icyo akeneye, akirinda kugura ikintu cyose ahuye nacyo, kuko bituma akoresha amafaranga mu byo ashaka kuruta ibyo akeneye.

Mu gihe kandi ugiye guhaha uba ugomba kureba mu maguriro usanzwe uhahiramo, ukareba irigurisha ku biciro biri hasi kugira ngo ubashe kugira amafaranga wizigama.

Quartey avuga ko mu gihe wamaze kubaka ubucuti n’abacuruzi, bashobora kuguha ibintu ukazaba wishyura nyuma kandi mu guhaha ukazirikana ko nyuma y’iyo minsi mikuru urimo witegura hazakurikiraho indi nayo ukeneye kwizihiza.

Eric Quartey avuga ko umuntu adakwiriye kugura ibintu ahuye nabyo kandi bitari mu byo akeneye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .