Mu mijyi nka Paris na Marseille ho bimaze gukabya ndetse byafashwe nk’icyorezo, inzego z’ubuzima zisabwa kugira icyo zikora mu maguru mashya.
Guhera muri Nyakanga uyu mwaka, abatwara gariyamoshi muri Marseille batangiye kwinubira kuribwa n’ibiheri mu myanya bicaramo batwaye, kugeza ubwo 30 % basabye ikiruhuko cy’uburwayi nyuma yo kujujubywa n’utwo dukoko.
Abarebera filime ahazwi nka UGC Ciné Cité Bercy i Paris muri Kanama batangaje ko babangamiwe n’ibiheri byuzuye mu myanya yagenewe abakiliya. Nyuma y’aho ubuyobozi bw’iyo nzu bwatangaje ko buri kugerageza gukemura icyo kibazo.
Tariki 24 Nzeri umugenzi wari muri gariyamoshi iva Marseille igana Paris, yashyize kuri X, yahoze ari Twitter, amashusho agaragaza ibiheri byamuririye muri iyo gariyamoshi.
Hari ibigo bikoresha abakozi batandukanye mu tundi duce tw’u Bufaransa byagaragaje ko bibangamiwe n’utwo dukoko, bigasaba ko hari igikorwa.
Ku wa Kane, ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris bwandikiye Minisitiri w’Intebe bumusaba ko ikibazo cy’ibiheri gifatwa nk’ikidasanzwe, hagashyirwaho uburyo bwihariye bwo kugihashya.
Ni ubusabe bubaye mu gihe u Bufaransa bwitegura kwakira imikino ya olempike izaba umwaka utaha wa 2024.
Ikigo gishinzwe Isuku n’ahakorerwa Umurimo mu Bufaransa (Asens) giherutse gutangaza ko 11% by’ingo zo mu Bufaransa zibasiwe n’ibiheri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!