00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege yiswe ’iy’imperuka’ ya Putin yazengurutse ikirere cya Moscow

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 May 2022 saa 11:58
Yasuwe :

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 4 Gicurasi 2022, indege idasanzwe ya gisirikare y’u Burusiya izwi nka ‘Doomsday plane’ yazengurutse umujyi wa Moscow, yitegura umunsi udasanzwe witwa uw’intsinzi uzizihizwa tariki 9 Gicurasi.

Ubusanzwe iyi ndege izwi nka Ilyushin IL-80, ikaba imaze imyaka isaga 30, icyakora yagiye ivugururwa.

Iyi ndege niyo Perezida w’u Burusiya agendamo iyo agiye kuyobora ibikorwa bijyanye n’ikoreshwa ry’ibisasu kirimbuzi.

Ni indege ifite umwihariko udasanzwe kuko ifite ubushobozi bwo kumara mu kirere iminsi myinshi itaragwa ku butaka.

Ilyushin IL-80 ni indege bigoye kuyibona mu ruhame kuko ubwo iheruka kugaragara byari tariki 9 Gicurasi 2010, ari nabyo bigaragaza ko hari ubutumwa Perezida Putin ashaka guha abanyaburayi nyuma y’amezi atatu atangije intambara muri Ukraine.

Biteganyijwe ko iyo ndege izaguruka mu kirere cya Moscow kuri uyu wa Mbere igaragiwe n’izindi ndege zikomeye z’igisirikare cy’u Burusiya nk’uko ikinyamakuru Le Figaro cyabitangaje.

Ni indege ifite uburebure bwa metero 60 n’ubugari bwa metero 48, yakozwe mu myaka ya 1980 ubwo u Burusiya bwari bukiri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete. Ni indege ifite icyumba kinini cy’inama imbere muri yo.

Ubwo izaba izenguruka ikirere ku wa Mbere, biteganyijwe ko nta ntwaro zizaba zirimo.

Mu zindi nshingano Ilyushin IL-80 yakorewe, harimo guhungisha abayobozi bakomeye mu gihugu mu gihe haba habaye ikibazo cy’umutekano gituma bahungishwa.

Muri Kamena umwaka ushize, Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda y’u Burusiya, yatangaje ko igiye gukoresha indi ndege nini kandi ifite ikoranabuhanga rigezweho, izasimbura Ilyushin IL-80.

Iyi ndege izagaragara mu kirere cya Moscow kuwa Mbere tariki 9 Gicurasi 2022
Ilyushin IL-80 ifite ubushobozi bwo kuguruka igihe kirekire itaragwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages