Ibice bimwe byayo byahinduwemo restaurant, ibindi bigirwa inzu ndangamurage, aho gufatira ikawa n’aho kwidagadurira.
Iyi ndege yahinduwemo inzu z’agatangaza, iherereye ku Kirwa cya Bali, ku mucanga w’ahitwa Nyang-Nyang muri Indonesia, kugeza ubu ikaba ishobora gufatwa nk’imwe mu ndege zahinduwemo ibintu bihebuje kurusha izindi.
CNN ivuga ko iyi ndege yaguzwe mu 2021 na Felix Demin usanzwe anafite Bubble Hotel Bali, mbere y’uko ijyanwa aho yakorewemo ayo mavugurura no kuyihindura.
Ifite ibyumba bibiri abantu bashobora kuryamamo, ikagira ubwogero bugezweho (Swimming Pool), ikaba yarashyizwe muri metero 150 uturutse ku nyanja.
Biteganyijwe ko abantu bazaba batangiye gukodesha aho hantu guhera muri Mata uyu mwaka, aho bishobora kujya bisaba abantu amadolari ya Amerika agera ku bihumbi birindwi.
Demini avuga ko ubusanzwe yari afite gahunda yo kuba yagura indege ye yihariye ngo ajye ayikoresha mu bikorwa bye ariko aza guhindura ibitekerezo ubwo yahitaga abona amahirwe yihishe mu kuba yahindura iyo ndege mu buryo budasanzwe.
Yagize ati “Na mbere yo kuyigura, natekerezaga ko bishoboka kuyihinduramo ikintu cyihariye, mpita nanzura kwibanda ku kuyiremamo inzu y’agahebuzo.”
Yavuze ko yayihisemo mu zindi zigera kuri 20 yari yabashije kubona muri Indonesia.
Kimwe mu byabagoye, ni ukwimura iyo ndege bayivana aho bayiguriye bayijyana aho yagombaga gusubirirwamo ku buryo Demini yavuze ko urugendo rwo kuyambukana rwamaze iminsi itanu nyuma y’amezi abiri yari ashize hakorwa igenamigambi ryo kuyitwara, nyuma bakayitwara hifashishijwe indege ebyiri ndetse bakanaherekezwa na polisi.
Demini yavuze ko “ari yo majoro atanu namaze ntasinzira mu buzima bwanjye.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!