00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indonesia: Bakubiswe inkoni 140 kubera kunywa inzoga no gusambana

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 31 January 2026 saa 08:48
Yasuwe :

Muri Indonesia umuhungu n’umukobwa bakubiswe inkoni 140 bazira kuryamana batarashakanye no kunywa inzoga, ibifatwa nk’ikizira mu mategeko ya Sharia.

Aba bombi bakubiswe ku wa 29 Mutarama 2026 aho umukobwa yaje no kugwa igihumure kubera inkoni akajyanwa kwa muganga.

Bakubitiwe hamwe n’abandi bantu bane bose bahamwe n’icyaha cyo kwica amategeko ya Sharia.

Gukubitwa ni kimwe mu bihano bikoreshwa mu Idini ya Islam cyane ku bwo kurenga ku mategeko y’iri dini.

Muri iri dini icyaha cyo kuryamana n’umuntu mutashakanye gihanishwa inkoni 100 mu gihe kunywa inzoga ari inkoni 40.

Iki gihano n’ubwo kitagikoreshwa cyane hirya no hino ku Isi, ibihugu bikomeye ku muco wa Islam n’ibiyoborwa hakurikijwe imyemerere ya Islam byo biracyagikoresha.

Muri Indonesia umukobwa n'umuhungu bakubiswe inkoni 140 bazira kuryamana batarashakanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages