00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indonesia: General Napoleon Bonaparte yakatiwe gufungwa imyaka ine

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 12 March 2021 saa 02:32
Yasuwe :

Umugabo witwa Napoleon Bonaparte wo muri Indonesia kuri uyu wa Gatatu yakatiwe igifungo cy’imyaka ine nyuma yo guhamwa na ruswa.

Uyu mugabo ntaho ahuriye na Napoleon Bonaparte wayoboye u Bufaransa kuva mu 1804 kugera mu 1814 , ahubwo ni umwe mu bapolisi bakuru ba Indonesia ufite ipeti rya ‘General’.

Bonaparte yahamijwe kwakira ruswa inshuro ebyiri zifite agaciro ka $140 000.

Bonaparte yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko ari ukwibasirwa ndetse ko azajurira urukiko, nk’uko ikinyamakuru Jakarta Globe cyabitangaje.

Ati “Nahitamo gupfa aho gutuma icyubahiro cy’umuryango wanjye cyangirika gutya. Namaganye umwanzuro w’urukiko kandi nzawujuririra.

General Napoleon Bonaparte yakatiwe gufungwa imyaka ine ashinjwa ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages