Ni igikorowa cyabaye kuri uyu wa 1 Nzeri, aho mu bice bitandukanye by’iki gihugu hazengurukijwe amasanduku afunze nk’uko bikorwa igihe hagiye gushyingurwa umuntu wishwe na Covid-19 ndetse anaherekejwe n’abantu bambaye imyambaro yabugenewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Cilandak, kari mu majyepfo ya Jakarta,Mundari yavuze ko bahisemo kuzengurutsa aya masanduku kugira ngo bibutse abaturage inshingano zabo mu kwirinda Covid-19.

Yagize ati “Turizera ko iki gikorwa cyo kuzengurutsa amasanduku kizibutsa abantu akaga gashobora kubagwirira igihe badakurikije amabwiriza ajyanye n’isuku.”

Kugeza ubu Indonesia ni kimwe mu bihugu byo muri Aziya byibasiwe cyane n’icyorezo cya Covid-19, aho abarenga ibihumbi 181 bamaze kucyandura, mu gihe kimaze guhitana abarenga 7000.

Muri Indonesia hazengurukijwe amasanduku mu rwego rwo kumvisha abaturage ubukana bwa Covid-19
Muri Indonesia hazengurukijwe amasanduku mu rwego rwo kumvisha abaturage ubukana bwa Covid-19