Impyiko

Ku rutonde rwakozwe na OMS, uburwayi bw’impyiko bwashyizwe ku mwanya wa cumi, mu zihitana abantu benshi kurusha izindi.

Impyiko nk’igice cy’umubiri gifite umumaro wo kuyungurura amatembabuzi yo mu mubiri no kugira uruhare rukomeye mu ikorwa ry’amaraso , iyo zangiritse zikururira benshi gupfa, kuko nko muri 2019 abahitanywe n’ubu burwayi barenga miliyoni 1.3.

Diabète

Diabète cyangwa igisukari ni uburwayi bukomoka ku bwinshi bukabije bw’isukari yo mu maraso, bukaba bwarashyizwe ku mwanya wa cyenda mu ndwara zica abantu benshi ku Isi.

Diabète igabanyijemo ibyiciro binyuranye. Iya mbere, izahaza umuntu bitewe n’uko imwe mu nyama zo mu nda yitwa impindura (pancreas), iba itakoze imisemburo iringaniza urugero rw’isukari yo mu maraso izwi nka insuline, cyangwa se hakozwe idahagije.

Diabète ya kabiri yo hari ubwo itagaragaza ibimenyetso ariko na yo ikomoka ku buke, ibura cyangwa imikorere mibi y’imisemburo iringaniza isukari yo mu maraso.
Hari kandi Diabète yibasira ababyeyi batwite izwi nka Gestational Diabetes, na Prediabetes aho urugero rw’isukari yo mu maraso ruba rutarazamuka ku buryo bukabije.

Indwara z’impiswi

Indwara z’impiswi ziri ku mwanya wa munani ku rutonde rw’indwara icumi zica kurusha izindi ku Isi. Ni uburwayi bukunze guterwa na virusi, cyangwa umwanda bituruka ku byo kurya umuntu yariye.

Ushobora no kurwara impiswi bitewe n’umwanda cyangwa isuku nke iri aho umuntu yaririye, ibikoresho yifashishije cyangwa intoki zidasukuye bihagije.

Alzheimer’s

Indwara yo kwibagirwa gukabije izwi nka Alzheimer’s, n’ubundi burwayi bufata ubwonko n’imitekerereze ya muntu, biri ku mwanya wa karindwi mu icumi zihitana abantu ku Isi.

Alzheimer’s ndetse n’izindi ndwara zimwe na zimwe zifata ubwonko n’imitekerereze, usanga nta miti izivura ibaho, icyakora ushobora kubona imiti igabanya ubukana bwazo. Umwihariko wa Alzheimer’s ni uko ikunze kwibasira abageze mu zabukuru.
Urwaye iyi ndwara, arangwa no kwibagirwa cyane, gutakaza ubushobozi mu gutekereza, kudasobanukirwa n’ibindi bibazo bishingiye ku mikorere mibi y’ubwonko.

Kanseri z’ibihaha

Kanseri z’ibihaha n’indwara zifata imiyoboro ijyana ikavana umwuka mu bihaha, biri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’ibitera impfu za benshi kurusha ibindi ku Isi.

Ikusanyamibare ryakozwe na OMS ryagaragaje abantu miliyoni icumi bicwa na kanseri. Mu 2018 kanseri y’ibihaha yahitanye abantu miliyoni 1.76, bakaba basatira 20% by’abicwa na kanseri zose hamwe.

Impfu z’abana bakivuka

Impfu z’abana batarengeje ibyumweru bine, ziri ku mwa wa gatanu mu bintu icumi byambura abantu ubuzima kurusha ibindi ku Isi.

Izi mpfu zikunze guterwa n’ibibazo umwana aba yavunye, kandi zikibasira abana baba bavutse igihe kitageze.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro Mpuzamahanga mu bushakashatsi bwa gihanga, IJSR (International Journal of Scientific Research), ku mpfu z’abana bakivuka, muri 2018 bwagaragaje ko 75% by’abo bana bapfa mu cyumweru cya mbere.

Hagati ya 25% na 45% by’abana bapfa bakivuka, bapfa hatarashira amasaha 24 bavutse ahanini bitewe n’uburyo bavutsemo, kutitabwaho n’ibindi.

Indwara zifata imyanya y’ubuhumekero

Indwara zifata imyanya y’ubuhumekero zizwi nka, LRTI (Lower Respiratory Track Infections), ziza ku mwanya wa kane ku rutonde rw’icumi zihitana bantu kurusha izindi ku Isi.

Izi ndwara zibasira inzira zinyuramo umwuka uva cyangwa ujya mu bihaha, muri 2015 zahitanye abantu miliyoni 10.4, mu gihe kanseri z’ibihaha zo zahitanye miliyoni 1.6

Indwara karande ifata inzira z’ubuhumekero

Indwara karande ifata inzira z’ubuhumekero izwi nka COPD (Chronic Obstructive Pulmonary Disease), ni iya gatatu ku rutonde rw’icumi zihitana abantu kurusha izindi ku Isi.

Ufite ubu burwayi ahumeka bigoranye, kubera gufungana kw’inzira umwuka unyuramo no kwangirika kw’ibihaha kugirwamo uruhare n’ingaruka z’itabi, guhumeka umwuka uhumanye, n’ibindi bikorwa binyuranye bibangamira imyanya y’ubuhumekero.

Uretse kuba iyi ndwara ifata abasaga miliyoni 65 buri mwaka, inakururira umuntu kurwara izindi ndwara nk’umutima, kanseri z’ibihaha n’ubundi burwayi bunyuranye.

Mu bushakashatsi bwa OMS bwakozwe muri 2018 , bavuga ko hatabayeho kugabanuka no kureka kunywa itabi, iyi ndwara yazaguma ku mwanya wa gatatu mu icumi zihitana benshi ku Isi muri 2030, ariko abo ihitana bakiyongera.

Stroke

Stroke ni indwara ifata imitsi yo mu bwonko igaturika kandi ikica mu kanya gato. Iyi ndwara iri ku mwanya wa kabiri mu zihitana abantu kurusha izindi ku Isi, ahanini iterwa no gucika kw’imitsi ijyana amaraso ku bwonko.

Iyo iyi mitsi yacitse cyangwa ikaba itari gukora neza, ntabwo amaraso agera ku bwonko ari na byo bitera ukubura k’umwuka nkenerwa mu bwonko.

Raporo ya OMS yo muri 2018 igaragaza ko mu bantu miliyoni 15 bafatwa n’iyi ndwara, miliyoni eshanu bicwa nayo, na ho abandi miliyoni eshanu ikabatera ubumuga budakira.

Miliyoni 12.7 muri miliyoni 15 z’abarwara iyi ndwara buri mwaka ku Isi, baba bayitewe no kugira umuvuduko w’amaraso ukabije.

Indwara z’umutima

Indwara z’umutima ni zo ziza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’indwara zihitana abantu kurusha izindi ku Isi.

Ni indwara zihitana abasaga miliyoni 17.9 buri mwaka, bagize 16% by’abapfa buri mwaka, kandi haba mu bihugu bikize n’ibikennye ni zo ziza ku mwanya wa mbere mu zihitana abantu kurusha izindi ku Isi.

Inyinshi mu ndwara zihitana ubuzima bwa benshi ku isi ni izitandura
Inyinshi mu ndwara zihitana ubuzima bwa benshi ku isi ni izitandura