00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingagi y’ingabo yashobewe nyuma yo kwirukanwa n’ingore yayo ikomeje kuvugisha benshi (Video)

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 11 June 2026 saa 07:59
Yasuwe :

Amashusho y’ingagi yitwa Kiyomasa yo mu Buyapani ayigaragaza yabuze ayo icira n’ayo imira nyuma yo gushyamirana n’ingore yayo ikayirukana aho zari ziri mu cyanya cy’inyamaswa, akomeje guca ibintu kuri internet.

Iyo ngagi ifite imyaka 13 yavugishije abantu ahanini bidatewe no gutongana n’ingore yayo, ahubwo bitewe n’uburyo yagiye kwigunga nyuma bikagaragara ko yashobewe.

Icyatumye ibyo birushaho kuvugisha abantu ni uburyo yagaragaje amarangamutima nk’ay’abantu mu gihe bahuye n’ibibazo bikomeye.

Ayo mashusho magufi y’umunota umwe n’amasegonda make yakwirakwiye cyane agaragaza Kiyomasa yasaga n’ishaka kwinjira aho iyo ngore yari ariko indi irayikankamira bikomeye, inayimokera iyibuza kwinjira mu muryango iranayirukana.

Kiyomasa yahise isubira inyuma iragenda. Nyuma ya mashusho ayigaragaza iri ahantu ku ngazi y’inzu yabuze ayo icira n’ayo imira.

Yari yicaye ireba imbere ikajya icishamo ikishima mu mutwe, ikareba hejuru ubundi igakora ibyo twagereranya no kwishima mu bwanwa, ubona yumiwe bikomeye, nyuma irahaguruka yicara ireba inyuma noneho.

Ibitekerezo byatanzwe kuri ayo mashusho ku mbuga zinyuranye, bigaragaza ko abantu batangajwe n’uburyo iyo ngagi yagaragaje kudashaka gukomeza gutera amahane, ahubwo nyuma y’ayo makimbirane ikagaragaza imyitwarire yatumye benshi bayigereranya n’umuntu wahuye n’agahinda.

Ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko nubwo ayo mashusho yabaye ikimenyabose kuri internet, ubusanzwe ku ngagi ziba mu byanya by’inyamaswa, imyitwarire nk’iyo zisanzwe ziyigira cyane cyane iyo habayeho amakimbirane mu muryango urimo ingore n’ingabo.

Mu bitekerezo byakomeje gutangwa kuri ayo mashusho yakomeje gusakazwa, abantu bavuze ko yabashimishije ku buryo bifuje ko hakorwa inkuru z’uruhererekane za televiziyo zerekana ubuzima bw’ingagi, kuko babonye imyitwarire yazo ishobora kwigisha byinshi ku mibanire n’imibereho y’abantu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages