Muri 2021 ubu bushakashatsi bwari bagaragaje ko umubare w’abagore bari bafite iki kibazo bari 9.3% mu gihe abagabo bo bari bageze kuri 1.9%, mu cyiciro cy’abana bafite ibiro byinshi niho bisa nk'aho byagabanutse kuko muri uwo mwaka bari 7.9% ubu bakaba bageze kuri 5.6%.
Iyi raporo igaragaza ko iyi mibare yiyongereye kubera ko hatashyizweho politiki zirambye zo kurwanya umubyibuho ukabije mu bagore n’abagabo.
Muri izo harimo kugabanya ibiribwa n’ibinyobwa birimo umunyu n’isukari nyinshi, kongera umusoro ku biribwa n’ibinyobwa birimo isukari nyinshi, politiki yo kugabanya ikoreshwa ry’umunyu n'ibindi.
Iyo bavuze umubyibuho ukabije cyangwa se ‘obésité’ ntabwo baba bashatse kuvuga umuntu ufite ibiro byinshi. Kugira ngo umuntu ashyirwe mu cyiciro cy’abantu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije biterwa n'uko ibiro afite biba birenze cyane uko areshya ndetse n’imyaka ye.
Abagore nibo bakunze cyane guhura n'ikibazo cy’umubyibuho ukabije kubera imisemburo itandukanye iri mu mibiri yabo cyane cyane nyuma yo kubyara, konsa n'ibindi.
Umubyibuho ukabije uterwa no gufata ibyo kurya cyangwa se ibyo kunywa birimo isukari nyinshi, umunyu mwinshi, n’ibindi bituma umubiri wiremamo ibinure.
Kenshi ibi bitangira mu gihe umuntu akiri muto. Iyo umwana akura arya cyangwa se anywa buri kintu cyose atitaye ku birimo ndetse akanarya buri kanya, iyi mico arayikomezanya kugeza akuze.
Ntabwo bihita byigaragaza ako kanya ahubwo bigenda biza gahoro gahoro uko umuntu agenda akura.
No mu gihe umuntu adakoresha umubiri we cyane, nk’urugero akora akazi kamusaba guhora yicaye umubiri uri hamwe, ntabwo ubasha gukora cyane, iyo umubiri udakora cyane bishobora gutuma ibiro byiyongera gake gake.
Umuntu ufite iki kibazo ashobora guhura n’ingaruka zitandukanye harimo kurwara umutima, mu gihe ibinure byabaye byinshi bigatangira kwikusanyiriza no mu imitsi (arteries) igemura amaraso mu mutima ndetse n’umubiri wose.
Usibye no kurwara umutima gusa, umubyibuho ukabije ushobora gutera Diabète, ibibazo byo guhumeka, stroke na kanseri zitandukanye.
Ufite ikibazo cy’umubyibuho ukabije ashobora kugira ikibazo mu kubona akazi cyangwa se kugakora. Kubera ibiro byinshi, biragoye ko umuntu yakora akazi kamusaba kuva hamwe ajya ahandi cyangwa se gukora indi mirimo iruhije. Aha ni ha handi usanga umuntu atangiye kubaho mu buzima bw’ubukene kubera ko ntacyo aba akibasha gukora.
Kugira umubyibuho ukabije kandi bishobora no guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe bw’umuntu, akaba yakwiyahura.
Uko wakwirinda
Igiti cyose kigororwa kikiri gito, iyo umuntu akiri muto ni cyo gihe kiza cyo kwita ku bijya mu mubiri we. Muri icyo gihe nibwo umuntu arya ibiryo birimo intungamubiri nk’imboga, imbuto ndetse n’ibiryo birimo 'protein', akirinda kurya ibiryo birimo umunyu mwinshi n’isukari nyinshi n’ibikorerwa mu nganda.
No ku bantu bakuru ni uko, umuntu akwiriye gucunga cyane ibyo arya n’ibyo anywa kurushaho cyane ko iyo umuntu ari mukuru umubiri utaba ugikore neza cyangwa vuba. Ntibyorohera umubiri gutwika ibinure, bityo bikagenda bikikusanyiriza mu mubiri.
Ibiribwa birimo ibinure, isukari nyinshi, umunyu mwinshi ndetse n’amafarini umuntu agomba kubigabanya, akabireka cyangwa se akabifata mu rugero.
Kurya neza si ukwiyicisha inzara ahubwo ni ukurya indyo iringaniye kandi iri bugirire umubiri akamaro.
Gukora siporo nabyo bifasha cyane umubiri mu gutwika ibinure, kuko umubiri uba ukora cyane.






Ibitekerezo 0